RFL
Kigali

Usengimana Faustin aherekejwe n'umukunzi we, umubyeyi we ndetse n'inshuti ze basuye abarwayi mu bitaro bya CHUK-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2019 9:10
4


Myugariro mu ikipe y'igihugu Amavubi akaba umukinnyi w'ikimenyabose mu ikipe ya Rayon Sports ariko wananyuze mu makipe nka APR FC kuri ubu ari muri gahunda zo kujya gukina i Burayi aho ateganya kwerekeza mu minsi ya vuba. Mbere y'uko ava mu Rwanda yabanje gukora igikorwa cy'urukundo aho yasuye abarwayi badafite ubasura kwa muganga.



Mbere y'uko yerekeza ku mugabane w'Uburayi aho binavugwa ko ikipe azakinamo yamaze no kuyibona n'ubwo ataratangaza aya makuru, kuri iki Cyumweru tariki 6/1/2019 Usengimana Faustin aherekejwe n'umukunzi we n'umubyeyi we ndetse  n'inshuti ze basuye abarwayi mu bitaro bya CHUK. Aganira na Inyarwanda.com, Usengimana Faustin yagize ati:

"Ni igitekerezo nagize nkimenyesha abavandimwe n'umukunzi wange kimwe n'umubyeyi wanjye mbasaba ko bamperekeza. Byari ugutangira kandi n'umutima wanjye numvishe ko nabikora kuko haba hari abantu bababaye cyangwa abana batahisemo kuvuka uko bavutse bababara kimwe n'ababyeyi barwaye batifashije cyangwa bari kubabara mpitamo kubasura no kubereka ko bataba ari bonyine. Nabonye ari byiza kandi numva najya mbikora kenshi."

Usengimana Faustin nyuma y'uru ruzinduko yagiriye muri CHUK ari mu myiteguro yo kwerekeza ku mugabane w'Uburayi aho bivugwa ko yamaze kubona ikipe n'ubwo atari yifuza kuyitangaza ndetse ubwo twandikaga aya amakuru uyu mukinnyi akaba yari yatangiye urugendo rwo gushakisha ibyangombwa.

Usengimana Fasutin

Usengimana Faustin n'inshuti ze zibumbiye mu itsinda bise Team 15

Faustin

Uturutse iburyo: Usengimana Faustin, Umubyeyi we, Umukunzi we ndetse n'inshuti yabo

Usengimana Fasutin

Usengimana Faustin n'umukunzi we bafatana agafoto n'umwe mu nshuti zabo

Usengimana Fasutin

Team15...

Faustin

Faustin

Faustin Usengimana n'umukunzi we bageze kwa muganga

Faustin

Faustin

Bageneye imfashanyo abarwayi bo mu bitaro bya CHUK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samysky5 years ago
    they like the spotlight
  • Ukuri 5 years ago
    Gutanga ntibivuga kubyamamaza . Nubwo mwakoze igikorwa kiza ..
  • Mutambuka Germaine5 years ago
    Ariko ubu mba aha narumiwe, udukarito tungahe ujyanye, uhise ushaka kutwifotorezaho? ubu se ni ubufasha? cyangwa ni ugushakira Hit ku bababaye? uzi ko nta n'isoni ugira? ndabona erega na mama wawe ashyigikiye ibyo bintu byo gushaka kwiyerekana no kwishyira imbere? baragowe abshaka kwishimira mu mubabaro w'abandi
  • EDDY5 years ago
    Nibe nawe utwodukarito muri gupinga yaratujyanye aranabasura mwebwe c uretse umunwa gusa c murarata iki komerezaho rata musore wange imana iguhe umugisha!





Inyarwanda BACKGROUND