RFL
Kigali

Umunyamakuru Mike Karangwa agiye kurushinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/01/2019 17:31
4


“Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”Ni amagambo aboneka muri Bibiliya, Mark 10:7-9.



Aya magambo yashyizwe ku rupapuro rw’ubutumire mu bukwe bw’umunyamakuru Mike Karangwa wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda, akaba agiye kurongora umukobwa witwa Roselyne Mimi Isimbi bamaze igihe bakundana.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. 

Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Mike Karangwa ku murongo wa terefone ye igendanwa ntibyadukundira kuko itari iri ku murongo. Amakuru y'ubukwe bwa Mike na Isimbi twayahamirijwe n'umwe mu nshuti za hafi za Mike Karangwa ndetse ashimangirwa n'impapuro z'ubutumire zamaze kugera hanze.

Mike Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10 aheruka kumvikanaho mu myaka itambutse. Ubu arikorera aho afite ikiganiro gica ku rubuga rwa Youtube yise ‘Showbiz Today’.

Uyu munyamakuru afite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza. Yatoranyijwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, yakoze imyaka itatu mu irushanwa rya Miss Rwanda kenshi ariwe uyoboye akanama nkemurampaka.


Ubutumire mu bukwe bw'umunyamakuru Mike Karangwa na Roselyne.

Umunyamakuru Mike Karangwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    God bless you
  • pedro someone5 years ago
    Ni intambwe nziza ,nkumuhanzi ngomba kubutaha pe! Imyiteguro myiza y,ubukwe God bless you
  • Claire5 years ago
    Congs Mike. Imana ibe mu ruhande rwanyu.
  • Amen5 years ago
    Nu umugabo wa amahoro Ubonye umugore umwizihiye Mike ntiwabaye fake na mba Imana izakubakire Nta mivumo ikugendaho💫🎊





Inyarwanda BACKGROUND