Iyi ndirimbo ‘You’ yageze ku rubuga rwa Youtube,
kuya 31 Ukuboza 2018, yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agira ati “Ntiwatumye
umutima wanjye uva amaraso. Narinzi ko urukundo rwanyarwo ari urwa abiyahuzi.
Narize amariria atemba nk’umugezi

Sintex washyize hanze amashusho y'indirimbo 'You'.
Arthur Nkusi, Umuyobozi wa Arthur Nation inareberera inyungu za Sintex yatangarije INYARWANDA, ko ‘lyrcis video’ y’iyi ndirimbo nshya ‘You’ yashyizwe hanze kuya 01 Mutarama 2019. Avuga ko bayiherekeresheje amashusho y’indi ndirimbo bise ‘Byina’ yasohotse mbere y’uko iyi ndirimbo nshya ‘You’ ijya hanze.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Made Beat, amashusho akorwa na Patrick-P3K. Sintex amaze gukora indirimbo nka “Ndabyimenyera ", “Superstar ", “Nzakubona ", "Ntabyubuntu" n’izindi.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU' YA SINTEX
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYINA' YA SINTEX