Kuva mu myaka ya 2003 mu Rwanda hadutse injyana nshya mu muziki abanyarwanda batari bamenyereye. Injyana ya Hip Hop yarazamutse irakundwa yewe ihabwa intebe mu mitima ya benshi abayikora baba ibyamamare. Icyakora uko amazina yabo yazamukaga si ko imyumvire ya benshi mu bakora iyi njyana yagiye izamuka.
Abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda basa n'abagwiriwe n'amahirwe yo kwamamara byatumye amahirwe bagize bibagora kuyabyaza umusaruro. Benshi muri bo usanga ari abahanzi bavugwaho ingeso zitari nziza ziganjemo n'izangiza umuryango nyarwanda cyane ko bafite abakunzi benshi biganjemo urubyiruko runabafatiraho icyitegererezo.
Bamwe mu bahanzi bamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop ni abazamuwe bari mu itsinda rya Tuff Gang, aba babaye ibikomerezwa mu muziki ariko imyitwarire yabo yakomeje gukemangwa kuva ku munsi wa mbere kugeza magingo aya aho bakivugwaho imyitwarire mibi. Kenshi usanga abantu badakunda iyi njyana badatinya kuyita injyana y'ibirara bitewe n'ibyo babona ku baraperi bagize amahirwe yo kwamamara kurusha abandi.
Fireman ubu ari kubarizwa Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge
Si abaraperi bose bitwara nabi ariko benshi mu baraperi ba hano mu Rwanda bakunze kuvugwaho ingeso mbi zituma akenshi batakarizwa icyizere muri sosiyete y'u Rwanda. Ibi byaje gukaza umurego mu minsi ishize ubwo habaga igitaramo cyo kwakira Jay Polly wari umaze amezi atanu afunzwe kubera gusinda bikomeye agakubita umugore we akamukura amenyo.
Muri iki gitaramo uyu muraperi kimwe na mugenzi we bakuranye mu njyana ya Hip Hop no mu itsinda ndetse bakaba n'ibyamamare mu Rwanda, Bull Dogg bageze ahabereye igitaramo basinze ku buryo bwababaje buri muntu wari wishyuye amafaranga aje kureba aba bahanzi. Mbere y'uko Jay Polly ajya ku rubyiniro yabanje kunigagurana na Bull Dogg imbere y'abafana bari aho bitewe n'ubusinze bukomeye bose bari bafite.
Ubwo Jay Polly yakirwaga, Bull Dogg yagaragaje imyitwarire itari myiza yiganjemo ubusinzi bukabije
Ari Bull Dogg ari na Jay Polly bose nta n'umwe waririmbye ku buryo umuntu yakumva ko hari uri kuririmba kubera isindwe ryo ku rwego rwo hejuru bagaragazaga,yewe no guhagarara imbere y'abafana babo byari ikibazo kuko ntawari ufite akabaraga ko guhagarara. Imyitwarire y'aba baraperi yababaje abantu yibutsa bamwe abandi baraperi barimo Neg G The General waburiwe irengero kubera ibiyobyabwenge, Fireman uri i Wawa azira ibiyobyabwenge, Green P na P Fla bari kurwana no kwemeza Isi ko babiretse.
Aba ni bamwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, bafite ubuhanga muri iyi njyana ariko bagiye bashukwa n'amazina bafite yewe n'imyitwarire y'abo bareberaho yaba muri Amerika n'ahandi bagashaka kwitwara uko abo bitwara nyamara bakirengagiza ko ibyo bashaka kwigana ari iby'umunyamerika bo bari mu Rwanda.
Ku mpungenge z'uko abantu bashobora kwanga burundu no kuzinukwa iyi njyana, yewe n'izindi mpungenge z'uko imyitwarire y'aba bahanzi ishobora kokama urubyiruko rubakunda ndetse rukunda injyana bakora njye wanditse iyi nkuru nsanga byakabaye byiza abanyarwanda by'umwihariko itangazamakuru rihaye akato aba baraperi bafite imyitwarire mibi kugeza igihe biyemeje guhinduka cyangwa bakabivamo burundu cyane ko isura bagaragaza yangiriza abandi baraperi bitwara neza rimwe na rimwe bakaba iciro ry'imigani bazira bagenzi babo.
Jay Polly wari wakiriwe muri iki gitaramo nta mpinduka n'imwe yagaragaje
Nasoza nsaba abanyarwanda yewe n'undi wese ukunda umuziki kudafata urugero rubi rutangwa n'abaraperi bakomeye mu Rwanda ngo barugire urw'injyana muri rusange ahubwo bikaba byafatwa nk'ibikorwa by'urukozasoni by'umuntu ku giti cye uwo akaba yagenerwa ingamba mu muryango nyarwanda ariko ntiyicire abandi isoko.
Usibye ibi ariko Itangazamakuru muri rusane rikwiriye kugerageza guha amahirwe abaraperi bashya bakizamuka nabo bakigaragaza cyane ko ari bwo buryo gusa bwo kuzakosora bakuru babo basa n'abananiwe guhindura imyitwarire mu gihe amazina yabo yamaze kuba manini muri sosiyete nyarwanda.
Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo bwite cy'umwanditsi, nawe hari ukundi ubona iki kibazo cyakemuka cyangwa hari ukundi ubona byakorwa? ibitekerezo byanyu ni ingenzi iteka ku rubuga rwacu.
TANGA IGITECYEREZO