Kigali

Abahanzi b’i Rubavu bahuriye mu ndirimbo “Ni njye uriho” bahishura aho bifuza kugeza umuziki wabo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2019 11:32
0


Bamwe mu bahanzi basanzwe bakorera umuziki wabo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bahuriye mu ndirimbo “Ni njye uriho” bakubiyemo ubutumwa buhishura aho bifuza kugeza umuziki wabo mu myaka iri imbere.



Tariki 01 Mutarama 2019 nibwo iyi ndirimbo ‘Ni njye uriho’ yashyizwe ku rubuga rwa Youtube. Ni indirimbo yumvikanamo amazina akomeye ya bamwe mu bahanzi basanzwe bakorera umuziki mu karere ka Rubavu.

Billy Mubi wazanye iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe abanyamuziki bo mu karere ka Rubavu, yatangarije INYARWANDA ko bakoze iyi ndirimbo bagamije ‘gukangurira abahanzi b’i Rubavu kurekeraho kwitinya no kwiyaka agaciro ahubwo bakiyumvamo ubushobozi bwo gukora muzika nk’abandi’.

Yakomeje avuga ko hari abahanzi bafite impano ariko bigora kumenyekana mu ruhando rw’abanyamuziki mu Rwanda. Avuga ko gukora iyi ndirimbo ‘Ninjye uriho’ bagamije gutinyura no gusubiza imbaraga mu bahanzi bumva ko ibyabo byarangiye.

Yagize ati “Ubutumwa burimo n'uko usanga hari abahanzi baba bafite impano  mu buryo bukomeye ntibamenyekane kandi usanga babishoboye. Indirimbo ‘Ninjye uriho’ nayikoze nshaka kwereka ba bandi bitinya ko nta mpamvu yo gucika intege  cyangwa ngo bitinye bangomba kumenyekana byanga bikunze.

Yungamo ati “ Twayikoze tugamije kuzamura umuziki wo mu karere kacu ka Rubavu ukarenga imbibi ukamenyekana hirya no hino,” Iyi ndirimbo ‘Ninjye uriho’’ amajwi yayo yatunganyirijwe muri Dream Life iyoborwa na Young P. Yumvikanamo amajwi y’abahanzi nka Billy Mubi, Saka Bexx, Rich Doxx, L.Juno ndetse na Ehiz Wiz.

Abahanzi b'i Rubavu bahuriye mu ndirimbo 'Ninjye Uriho'.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NINJYE URIHO' Y'ABAHANZI B'I RUBAVU

Inkuru ya Kwizera Jean de Dieu/Inyarwanda.com-Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND