RFL
Kigali

Umupfumu Rutangarwamaboko yaraguriye Mwiseneza Josiane amakamba abiri muri Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2019 10:30
10


Rutangarwamaboko usanzwe ari umupfumu akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza, yatangaje ko umukobwa witwa Mwiseneza Josiane akwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 cyangwa se akegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe muri iri rushanwa (Miss Popurality).



Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze mu mahina. Mwiseneza Josiane ari mu bakobwa bagarukwaho cyane kuva atangiye urugendo rwe rwo kwiyamamaza muri iri rushanwa aho ari mu bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Kuya 03 Mutarama 2018, amajwi ya Mwiseneza y’abamutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko afite 19700 kuri instagram ndetse n’ibihumbi bitanu Magana atanu kuri Facebook.

Mu kiganiro akora kuri Tv10, umupfumu Rutangarwamaboko yavuze ko Mwiseneza yagiye mu irushanwa rya Miss Rwanda agenda n’amaguru, agasitara kugeza n’ubwo itangazamakuru rimuteye imboni. Yavuze ko kuba yarashungewe na benshi ndetse hakaba hari abamushyigikiye bitanga ishusho y’uko abanyarwanda bamenye kwihitiramo.

Yagize ati “….Agenda n’amaguru. Ibinyamakuru bitandukanye byarabyanditse kugeza n’ubwo yasitaye. Abantu benshi baramushungera baramuseka bagira bate. Ariko uyu munsi wa none, uyu mwana kubera n’ubuvugizi ariko si ubuvugizi bwo guhurura gusa ahubwo abanyarwanda birerekana ko bazi kwihitiramo. Ubundi bajyaga bapfunyikirwa amazi,”

Umupfumu yaraguriye Mwiseneza kuba Nyampinga w'u Rwanda 2019 cyangwa se akaba Miss Popularity.

Yavuze ko Mwiseneza akwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, bitaba ibyo bitewe n’ibyo ‘yita amanyanga muri Miss Rwanda’ akaba Nyampinga wa rubanda (Miss Popularity). Ati “ Ahantu hose si nanjye gusa kuko njyewe ibyo namututse naravuze nti niba nababikora bagira amanyanga bakaba batabikora neza ntabe Miss (Mwiseneza Josiane) kuko ubundi agomba kuba Miss rwose. Bitabaye ibyo ngibyo byibuza njye namututse kuba Miss Populaire, ni ukuvuga Nyampinga wa Rubanda kuko yagaragaje umutima w’i Rwanda.

Akomeza avuga ko uyu mukobwa afite ubwiza buhagije, budakenera ibyongera ubwiza, ati “N’ubwiza bwe kubareba iby’inyuma iyo umurebye ntabwo agombera kwirunga bidasanzwe." Muri Gashyantare 2018, Rutangarwamaboko yatangaje ko umukobwa utorwa adakwiye kwitwa Nyampinga kuko ngo ‘Nyampinga mu Kinyarwanda ntabwo yiyamamaza ngo avuge imigabo n’imigambi ye naramuka yambitswe ikamba’. Ati Kugira ngo umuntu abe nyampinga mu Kinyarwanda ntabwo yiyamamazaga avuga ngo nzakora ibi…Bantu mutegura irushanwa rya Miss Rwanda munyumve neza mureke kwitiranya ibintu

Kugeza ubu abakobwa bahataniye ikamba ni 37 baharagariye Umujyi wa Kigali n’Intara enye zigize u Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2018, harakorwa ibirori bisiga hamenyakanye abakobwa 20 bajyanwa mu mwiherero uzasiga hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Josiane waraguriwe n'umupfumu Rutangarwamaboko kuba Miss Rwanda 2019 cyangwa se Miss Popularity.


Mwiseneza Josiane yatomboye nimero 30






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jacky5 years ago
    Ikamba rya nyampinga ararikwiye miss josiane
  • Umutoni belyse5 years ago
    Uyu mukobwa nanjye ndamushyigikiye cyane! Yifitiye icyizere kdi ubwiza bwe Ni ntagereranywa.
  • Rodrigue5 years ago
    Nagerageze, gusa ahagaragaye bose ntibakabinyujije muri miss Rwanda gusa. Hari n'ibindi bakora bityo ntibitume baraguza cg ngo biyirize basaba Imana ya modoka.
  • Uwimana Lucien5 years ago
    Ngewe nshyigikiye Mwiseneza Joziyani kuko ntiyiguze uwikirenga ngo yigaragaze uko utari.nawe kuba Misi Rwanda 2019 Biramubereye.
  • godefroid Nshuti5 years ago
    Uyu mupfumu numupfumu nyine.. Avuga ibintu afitiye gihamya k bishobora kuba miss ukunzwe cyane bigaragarira hhe x ...?? Mundagu se Mubyatsi se Mubakurambere se..... Ntaho Usibye ko wenda hazashingirwa kuma likes n mashare yabonye kumbuga nkoranya mbaga... Naho ubundi uyu mukobwa ntazibeshye ngo indagu ngibiki ahubwo zitazamutera numwaku..!! Umupfumu ubundi igihe tugezemo ntanubwo yakabaye avuga ngo anabyiyemerane kuko nawe arabizi.....cyereka niba uyu Josiane yaragiye koko mubapfumu kugira ngo aze mumarushanwa....kuk nawe ubwe ntasanzwe.
  • Tino5 years ago
    Miss Rwanda 2019 yarabonetse ni Mwiseneza batangire gutegura miss 2020
  • Niyonsaba claudine5 years ago
    Nakomereze aho aři hafi kubikora kbx
  • Rwanda 5 years ago
    Mwiseneza umukobwa wacu azaritwara ikamba rwose kdi Muganga wacu Rutangarwamaboko muganga w'umuco TURAMWEMERA CYANE KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO! Ubishidikanya azamwikurikirire wa mugani kuri radio10 (87.6fm) buri wa kabiri saa tatu za mugitondo no kuri TV10 buri wa kane saa yine z'umugoroba 22h00 cg ukaka rendezvous ukajya kumwirebera ku Kigo nYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO RCHC: 0788514177/0725520312. Njye ubundi icyo nanakundiye uyu mukobwa wacu ni uko wamugani wa Doctor Rutangarwamaboko akomeye ku mwimerere w'umuco wacu. TUMUTORE RWOSE
  • Mucyo5 years ago
    Doctor RUTANGARWAMABOKO TURAKWEMERA CYANE komeza ugaragarize abantu ubuhanga n'ubukungu buri mu muco wacu kdi umwana wacu Mwiseneza azatsinda rwose ndetse koko indagu zambere mwamurasiye zagezweho kuko yageze no muri bariya 20 mugihe benshi batari babyiteze kubera uburyoko bw;abategura iri rushanwa ariko koko kuba yarahatambutse neza bikaba ikindi gihamya ko ntagihinyuza ibyo Imana y'i Rwanda yavuze kubayo. Muganga dukunda inyigisho ze kdi abatamuzi bazamushake ku Kigo RCHC: 0788514177 CG 0725520312 Bazibonerako uyu muganga ari impano idasanzwe ku Rwanda cyane kubyo kugarura umuco wacu n'ubuhanga buwihishemo KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!
  • Kaliza5 years ago
    icyo mutazi ni indagu z'i Rwan da! azaritwara rwose iri kamba Miss Mwiseneza kdi umuntu utemera ibyo Muganga Rutangarwamaboko avuga sinzi uko ameze kuko njye nziko ariwe munyarwanda rukumbi usigaye akomeye ku muco gakondo nyawo w'abakurambere bacu. ikindi ntimukavuge ko akoresha imbaraga z'abakurambere n'ibimera gakondo gusa ahubwo muge mwongeraho ko ari n'umuganga wabyigiye akaminuza muri kaminuza akaza kubihuza byombi mwe kujya mubwira abantu ubutumwa bw'igice. ibirenze ibyo muzamugane ababishaka kuko ni umuhanga pe cg mujye mumukurikira mu kiganiro atanga kuri TV10 buri wa kane 22h00 nanjye niho namuboneye nemezwa n'ubuhamya butandukanye bw'ababa bahamagara bamushimira ibyo yabaraguriye bigahama n'uko yabavuye ibyari byarananiranye ahandi hose. Benimana nimuhonoke TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO!





Inyarwanda BACKGROUND