Kigali

Abahanzi barasaba gusonerwa imyenda babereyemo Rwanda Revenue Authority, Ibiganiro bigeze kure

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2019 9:47
0


Mu minsi ishize ni bwo Rwanda Revenue Authority yatangiye gusoresha abahanzi ku mafaranga baba binjije mu bitaramo binyuranye ndetse n'akandi kazi bakora kabinjiriza amafaranga. Benshi mu bahanzi batangiye gukoresha amazina yabo nka kompanyi ariko nyamara abenshi ntabwo bari basobanukiwe iby'imisoro bagomba gusora.



Uku kudasobanukirwa kwatumye benshi mu bahanzi bari mu Rwanda bisanga barimo imyenda ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (Rwanda Revenue Authority) nyamara benshi batazi n'uko iyo myenda yaje yewe batanasobanukiwe iby'imisoro basabwa. Babinyujije mu ihuriro ryabo abahanzi batangiye ibiganiro na Rwanda Revenue ku buryo yasonera abahanzi bityo igatangira kubahugura bakinjira mu mwaka wa 2019 noneho babarirwa imisoro.

Mu by'ukuri benshi mu bahanzi babereyemo imyenda Rwanda Revenue Authority ubwoba ni bwose bibaza uko bizagenda. Umuyobozi w'ihuriro ryabahanzi ba muzika mu rwanda Intore Tuyisenge yatangarije Inyarwanda.com ko muri iyi minsi batangiye ibiganiro na Rwanda Revenue ku buryo basonerwa ibijyanye n'imisoro bishyuzwa ahubwo bagategurirwa amahugurwa atuma bamenya ibijyanye n'imisoro  bagomba gusora.

Intore Tuyisenge yagize ati" Twe abahanzi twiteguye gusorera igihugu cyacu, turasaba ko nk'urwego rushya rw'abasoreshwa mu Rwanda twagenerwa amahugurwa tukamenyeshwa uburyo bwo gusora bityo buri muhanzi akaba yabasha gutanga umusanzu we mu buryo bunyuze mu mategeko. Twatangiye ibiganiro na Rwanda Revenue kandi twizeye ko ibiganiro bizagenda neza."

TUYISENGE

Intore Tuyisenge (Iburyo) umuyobozi w'ihurro ry'abahanzi ba muzika avuga ko hari ibiganiro bikomeje

Abajijwe ibyari bikubiye mu biganiro batangiye Intore Tuyisenge yagize ati"Urumva turasaba ko habaho kutubabarira abahanzi bagasonerwa imisoro, ubundi tugahugurwa ku bijyanye n'imisoro tugomba gutanga kandi turiteguye kuko ni igihugu cyacu dushaka kubaka gusa dushaka kubanza kumenya neza uburyo tuzasoramo gusa abari bafite imyenda n'ibirarane tugasaba ko byasonerwa."

Uyu mugabo yabwiye Inyarwanda.com ko ibiganiro hagati y'abahanzi na Rwanda Revenue Authority byatangiye umwaka ushize bikaba bizasubukurwa muri uyu mwaka kandi ngo yizeye ko bizakunda ntakabuza.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND