Kigali

Dore umuti wabasha kugukiza 'Hangover'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/01/2019 10:35
2


Hangover ni umunaniro ukabije wo mu mutwe no mu mubiri ukurikira kunywa inzoga nyinshi nyuma y’amasaha hagati ya 6-8.



Iyo umuntu yanyoye inzoga nyinshi cyane ashobora no kugwa muri coma bakunze kwita coma y’isindwe;ibaho igihe igipimo cya alcool mu maraso kigera ku magarama 4 muri litiro y’amaraso.

Kurandura burundu ikibazo cya Hangover bisaba kubanza guha umwanya uhagije umwijima ugasohora alcool yose waraye ugotomeye ijoro ryose. Bisaba nibura isaha imwe ngo umwijima ube umaze gusohora hagati y’amagarama 0.10 na 0.15 y’alcool muri litiro imwe y’amaraso.

Dore ibimenyetso bikurikira ijoro rihehereye: Kumagara iminwa, icyaka kidasanzwe, Gutura imibi no kuruka, kuzungera, kumenagurika umutwe,kugurumana umuriro mu gifu….

Ese ubundi ibi byose biterwa n’iki?

Nta kindi uretse alcool ibintu byihariye biterwa n’ibindi bigize iyo nzoga wanyoye. Ubusanzwe iyo alcool imaze kugera mu mwijima irashwanyagurika ikavamo ikindi kinyabutabire kitwa acétaldéhyde,ikinyabutabire kibi inshuro 30 kuruta alcool mu mubiri w’umuntu, ndetse ni cyo gitera kuribwa umutwe no kuruka ku muntu wanyoye inzoga nyinshi.

Ibintu biba bibi kurutaho iyo inzoga wanyoye irimo methanol (igira ibipimo bidantukanye bitewe n’ubwoko bw’inzoga; eau de vie, vin rouge, rhum, vin blanc, gin na vodka)

Icyaka umuntu ufite hangover agira giterwa n’impyiko: Mu gufata umwijima mu kurwana k’umubiri ngo ugerageze kugabanya ubukana bw’alcool yinjiye, impyiko zigerageza gusohora amazi menshi mu mubiri (ni yo mpamvu umuntu wanyoye inzoga ashaka kunyara buri kanya) akaba ari byo bitera umubiri kugira umwuma.

Inama zagufasha mu guhangana na Hangover

Nk’uko twabibonye kunywa inzoga nyinshi bitera umubiri umwuma, bityo ni byiza kunywa amazi menshi cyangwa se nibuze agasosi k’imboga kugira ngo ufashe umubiri mu kugarura imyunyungugu watakaje no kwirinda kuribwa n’umutwe.

Ubusanzwe umuntu uribwa bakunda kumuha ibinini bya aspirine cyangwa paracetamol kuko bizwiho ubushobozi bwo kugabanya uburibwe, ariko kirazira kubifata wagize Hangover kuko byongera ibyago byo kwiyongera kwa alcool mu maraso ndetse bishobora kwangiza igifu cyane ndetse ubwabyo aspirine iyo ihuye n’alacool isanzwe mu mubiri wacu ukora ishobora guhumanya umwijima.

Ni byiza cyane gufata vitamin C kuko ifasha cyane mu kurwanya umunaniro ndetse ikongera ingufu mu mubiri, gusa ukwiye kuyifata ku kigero gikwiye kuko ukwiye kwirinda ibiryo bifite acide nyinshi mu gihe wagize hangover. Kirazira kikaziririzwa gusoma ku Ikawa kuko ikawa yifitemo ubushobozi bwo gutuma umuntu anyaragura.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N.5 years ago
    Muradupfunyikiye
  • Opensouls5 years ago
    Umuti wa mbere wo kurwanya hungover ni ukuzireka burundu,uwa kabiri ni ukunywa gacyeya. byibuza alcohol umwijima wakihanganira ni cl60 ni nk udu petit 2 cg ikibyeri 1 kinini then you are done.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND