Iki kirungo gifatwa nk’ikiribwa
gihambaye, gifite inkomoko mu biyaga bw’Afurika, Aziya, Ubuhinde na Mexique. Spiruline
ifite intungamubiri zihambaye zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kenshi; Ni
isoko ikomeye ya protéine, imyunyungugu, acide gras (Ibinyabutabire
bikungahaye ku ngufu) ndetse n’ibinyabutabire birinda umubiri gusaza.
Spiruline ikoreshwa cyane mu
kongera ingano y’umunyungugu wa Fer, kuringaniza ibiro, kongerera imbaraga
ubudahangarwa bw’umubiri, kugabanya ikigero cy’ibinure, ndetse ikunda
gukoreshwa n’abakora imyitozo ngororamubiri ku kubaka umubiri ndetse no kongera
ingufu mu mubiri.
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Madagascar bwagaragaje ko ikoreshwa rwa Spiruline ryakijije abana bari bazahajwe n’ikibazo cy’imirire mibi. Kandi nibyo koko kuko igizwe na protein ku kigero cya 60% mu gihe inyama ziba zifite 30% naho Soya zikagira 40%
Ubu biroroshye kubona iyi Spiruline kuko ushobora kuyigura mu maduka mu buryo butandukanye: ushobora kuyibona ari ifu, mu buryo imeze nka makaroni cyangwa nk’ibinini. Ni byiza cyane kuyigura ahantu hizewe nko muri pharmacie cyangwa ukagura ibyo kurya bikoranwe na spirulina.
Src:lesavezvous.fr