RFL
Kigali

Freddy Don yahuje imbaraga n’umuraperi MD bakorana indirimbo ‘Umurimo’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2019 14:51
0


Abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Freddy Don na MD bakoranye indirimbo bise ‘Umurimo’. Ni indirimbo baririmbye bashaka gukangurira abantu gukora umurimo w’Imana kuko nta gihombo kirimo ahubwo harimo ingororano.



Iyi ndirimbo Freddy Don yayikoranye n’umuraperi ukunzwe cyane muri Gospel witwa M.D ikorerwa muri Capital record ikorwa naba producer babiri ari bo Fazzo&Ency . Ni indirimbo ikozwe mu njyana igezweho ya Afro beat nk’uko bizwi ko Freddy Don ari yo njyana azwiho cyane.

Freddy Don

Freddy Don

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Freddy Don yavuze ko n’ubwo abanzi bahaguruka inshuti zikakuvaho atazasubira inyuma ahubwo akaba azakomeza kujya imbere ndetse akaba yizeye ko Imana izamushoboza. Freddy Don yabwiye Inayrwanda.com ko afite intego yo gukora indirimbo nyinshi uyu mwaka.

Avuga ko nta rungu abakunzi be bazigera bagira kuko abafitiye ibikorwa byinshi. Ni ibikorwa avuga ko yiteguye gukora cyane ku bwo kuzamura ibendera ry’umwami Yesu. Bimwe muri ibyo bikorwa ni indirimbo zindi zikiri muri studio azagenda asohora mu minsi iri imbere. Freddy akoranye indirimbo na MD nyuma y'iyo yakoranye na Guardian Angel uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya. Ni indirimbo bise 'Iri kumwe natwe'.


UMVA HANO 'UMURIMO' INDIRIMBO YA FREDDY DON FT MD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND