RFL
Kigali

Jack B mu rukundo n'umukecuru w'umuzungu -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2019 12:07
16


Umuhanzi Jack B umwe mu bazwiho ubuhanga bwo kubyina ariko akaba n'umuririmbyi ukora injyana ya R&B, kuri ubu ari kuvugwa mu rukundo n'umukecuru w'umuzungu bivugwa ko ari umwarimu nk'uko uyu muhanzi nyiri izina yabitangarije Inyarwanda.com.



Mu bitaramo binyuranye byo gusoza umwaka wa 2018 abantu binjira mu mwaka wa 2019 uyu muhanzi yagaragaye kenshi ari kumwe n'umukecuru w'umuzungu. Ubwo twashakaga kumenya niba bakundana duhuriye mu gitaramo cya Kigali Count Down tariki 31 Ukuboza 2018 Jack b yaduhamirije ko uyu ari we bari gukundana ndetse banasohokanye.

Icyakora aya magambo ntabwo ahuye n'ayo Jack B yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ubwo bari bongeye guhurira mu gitaramo cya East African Party tariki 1 Mutarama 2019, dore ko yavuze ko uyu ari umujyanama we mushya. Icyakora amakuru yizewe ni uko Jack B ari mu rukundo n'uyu mukecuru, uyu akaba abaye uwa kabiri bakundanye nyuma yo gutandukana na Dr Juru Gisele banabyaranye abana.

Mu minsi yashize Jack B yari ashuditse n'undi mubyeyi w'umunyarwandakazi uba ku mugabane w'Uburayi ndetse uyu muhanzi yaramaze igihe kinini aba mu nzu y'uyu mubyeyi nyuma y'uko atandukanye n'umugore bashakanye ndetse banabyaranye n'ubwo atarerura ngo abihamye.

Jack B

Jack B

Jack B

Banyuzagamo bagasomana

Jack B

Jack B n'umuzungu bari mu rukundo muri iyi minsi basoje umwaka bahuje urugwiro

Jack B

Jack B

Jack B n'uyu mukunzi we mushya batangiye umwaka bari kumwe...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tonto5 years ago
    Haaaa biratangaje
  • Nzabandora 5 years ago
    ariko akumiro nitushi koko !!! nkuyu musore ubu namafaranga akurikiye gusa !!? umukecuro ungana nyina koko .nog nabazungu daa!!! nzaba ndeba !
  • tim5 years ago
    Hari abantu batagira isoni kabisa.
  • rutuje5 years ago
    haaaaaaa nawe buracya baza Kumukwa ,uyu mujama ukuntu yari afite umugore mwiza
  • hassan 5 years ago
    EMMY nawe uraburije umusaza kbs iyi nkuru wari kuyishakira indi nyito wenda ukavuga ko ari nyirabukwe wenda tugategereza ko hazaza undi tugaheba wenda tutakinabyibuka
  • mihigo5 years ago
    nyine Gasore reka yibere mborirakiza
  • hassan5 years ago
    jack uransebeje tonto uwo mukecuru koko umuco waratakaye peeeee
  • Njyendo5 years ago
    Hhh hari abisuzugura bagakabya,ubuse uyu muswa arajya ku mukecuru w umuzungu kubera iki?kuko ari umuzungu wibeshye ko afite amafaranga?hahh umenyeko abazungu nta mafaranga bagira,nunumva ngo bahaye imfashanyo aha n aha ujye umenyako atari ayo makuye mu mifuka yabo,baba basabirije nabo bakadukusanya naho rwose ntuzibeshyeko abo bazungu ubona aho bayafite ntayo mbikubwire neza.niba ushukwa n uruhu uti ntacyo niyo yaba mukecuru kuva ari umuzungu ntacyo hahh ujye umenyako uruhu rwawe ruruta urwabo inshuro magana,urwacu rurakize ni rwiza cyane kurusha urwabo rero rwose uyobera ku muzungu aba ayobye nyine kuko uburanga bwabo buri hasi cyane,n utwo dufaranga wirukira ntatwo iyo bakugejeje iwabo uzarira ayo kwarika kuko uzabona ubuzima bw ukuri babayeho wifuze kugaruka iwanyu bitagishobotse.biragaragara ko hari bene wacu bitesheje agaciro bakigira insuzugurwa;aho guhaguruka ugakora uri aho inyuma y umuzungu noneho byongeye w umukecuru.
  • Kiza5 years ago
    Namwe murakabya uwegereye undi Aba ari mu rukundo koko Munyereke aho basomanye Kandi niba banakundanye nibyo Urukundo nta mupaka rugira nta sura nta gihugu nta rurimi Ubwo rumuyore rumushungukane rwose Njyewe aho kubona abantu bangana Najya mbona abakundana Aho bava bakagera Apfa kuba gusa atari munsi 18 ndavuga imyaka Ubundi niruhane inkoyoyo Urukundo ni rwogere❤️ Rusange na abatarugira nabo Rwatobokanye💔
  • Mutuyimana claude5 years ago
    Aho bukera ubukene no gukunda ibyo utakoreye biramara urubyiruko rw' abanyarwanda kbsa. Nkuyu nawe ngo arashaka cash buno zuyu mukecuru 🤣🤣 sha si ukukubeshya ubonye visa mbi kbsa Jack B wee 😀 cyakora ibibi birarutanwa kbsa aho kugirango ube umujura byaruta ukarya ayibi bikecuru byataye umutwe. Iyo bihuye nawe w'igicucu rero film iba irangiye.
  • Mamy5 years ago
    Mwarababuze ahubwo mureke undi mwana ubuse bad ram ntafite inkecuru yimyaka 76 have Sha
  • Juma5 years ago
    Murayomba Kandi cyanee niwe wambere se ubikoze rata jack b nimba mwikundanira bakureke Gisele nawe ningurutsi turabizi courage jack b ntikite kubantu uge wita kubikorwa
  • hhh5 years ago
    igicucu gusa
  • miliyamu5 years ago
    Mubuzima wamuhunguwe uzicuza gisele umugore mwiza kuriya koko wamuburanye iki? Uramwandagaje uramutaye ngo ubonye barutuku ahaaa rugamba yarabiririmbye ngo isi irashaje pe
  • Julie5 years ago
    Askyi we
  • esther5 years ago
    Were ubu si ubuzima pe uziko nyina amurusha ubukumi!jack B uraraburije pe!bwaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND