Mu gihe habura iminsi mbarwa True Promises Ministries igakora igitaramo gikomeye gitangira umwaka wa 2019, kuri ubu aba baririmbyi bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo gifite intego nyamukuru yo gushima Imana ku bwa byinshi yabakoreye.
Iki gitaramo kizaba tariki ya 6 Mutarama 2019 guhera saa
cyenda za nimugoroba kibere kuri Kigali Serena Hotel mu ihema rinini. Ni
igitaramo cyiswe, “Himbaza Live Concert” gifite intego yo gushima Imana binyuze
mu kuramya no guhimbaza aho buri wese azafata umwanya wo gutekereza ku mirimo
Imana yakoze ku buzima bwe mu myaka yashize agashima Imana.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka muri Zaburi 34:4
“Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,Dushyirane hejuru izina rye.” Umuvugizi
Mukuru wa True Promises Ministries, Bonnke Mbonigaba yabwiye Inyarwanda.com ko
muri iki gitaramo bazaba bari kumwe na Alarm Ministries, New Melody, Sam
Rwibasira, Arsene Tuyi na Gisele Precious Nsabimana. Umuvugabutumwa azaba ari
Evangelist Huduma James wo mu Itorero Foursquare Kimironko.
True Promises mu myiteguro
Inyarwanda.com twamubajije impamvu muri iki gitaramo bibanze
ku bahanzi b’abanyempano ikomeye ariko bataramenyekana cyane mu muziki, asubiza
ko basanze ari byiza gushyigikira abahanzi b’abanyempano na cyane ko na True
Promises iyo itaza kubona abayishyigikira bitari kuyorohera kugera ku rwego
igeze ubu. Abajijwe impamvu nta matsinda menshi batumiye, yavuze ko kuri iyi
nshuro ari ko babyifuje.
Yakomeje avuga koHimbaza live concert ari umwanya mwiza wo
kuzirikana ibitangaza,uburinzi no kugira neza kw’ Imana ku bwoko bwayo. Yagize
ati: "Hari impamvu nyinshi zo guhimbaza Uwiteka mu minsi yose tugihumeka
umwuka w’abazima.Ishimwe ry’Uwiteka rigomba guhora mu kanwa kacu iteka
ryose.Imitima yacu ikwiye kwirata Izina rya Yesu Kristo kandi n’abababaye
dukwiye kubagezaho Amakuru meza yo kugira neza kw’Imana."
Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazabaho n’ umwanya urambuye
wo kuririmba indirimbo zabo za kera.Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike
aho imeza y’abantu 8 bazajya bishyura ibihumbi ijana na mirongo itandatu
(160,000), mu myanya y’imbere ni ibihumbi icumi (10,000), mu gihe ahasanzwe ari
ibihumbi bitanu (5,000) n’ibihumbi bibiri (2000) ku banyeshuri biga mu mashuri
abanza (Primary) n’ayisumbuye (Secondary). Amatike ari kuboneka ahantu
hatandukanye harimo; Saham Centenary House, Restoration church Masoro,
Restoration church Kimisagara, Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church
Kimironko, Nazarene church Remera no ku Kisimenti kuri Café Ark kwa C John.
Kuva mu mwaka wa 2009 mu Kwezi kw’Ugushyingo, itsinda rya
True promises Ministries rimaze gushyira hanze imizingo 2, umwe w’amashusho
ugizwe n’indirimbo 13 n’ uw’amajwi ugizwe n’indirimbo 11.Mu mwaka wa 2019, True
Promises irateganya n’ibindi bitaramo bikomeye harimo n’icyo kwizihiza
isabukuru y’Imyaka 10 iri tsinda rimaze ribayeho.
TANGA IGITECYEREZO