RFL
Kigali

Sandra Miraji yasabye imbabazi nyuma yo gukubitirwa n'umugore wa Bull Dogg mu ruhame

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2019 10:10
4


Mu ijoro ryo ku ya 1 rishyira iya 2 Mutarama 2019 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyo guha ikaze Jay Polly wari umaze amezi atanu afunze. Ni igitaramo cyabereye ahitwa Wakanda Villa. Muri iki gitaramo habereyemo agashya aho umugore wa Bull Dogg yakubise Sandra Miraji amuhora kubyinisha umugabo we.



Nyuma yo gukubitwa n'uyu mugore Sandra Miraji yaje gusaba imbabazi yibutsa abantu ko ibyabaye bitari bikwiye ndetse atari n'urugero rwiza ku bana b'abakobwa bakiri bato. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Sandra Miraji yagize ati: "Njyewe Sandra Miraji ndasaba imbabazi z'ibyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Mutarama 2019, nari ndikwishimana n'inshuti yanjye akaba umuhanzi mugenzi wanjye, gusa mwese nzi ko muzi ibyabaye. Si urugero rwiza kuri barumuna bacu na basaza bacu bato..."

SANDRA MIRAJI

Sandra Miraji yasabye imbabazi

Iki gitaramo cyari icy'udushya gusa dore ko usibye Sandra Miraji wakubitiwemo n'umugore wa Bull Dogg, ikindi cyaranze iki gitaramo ni ugusinda kwa Bull Dogg na Jay Polly ndetse bakaba babanje gushaka kurwana n'ubwo abantu babakijije. Mu gitaramo hagati ntabwo Jay Polly yasoje kuririmba kuko yari yasinze n'ururimi rutava mu kanwa yewe no guhagarara bigaragara ko byari ikibazo.

REBA HANO UKO SANDRA MIRAJI YAKUBISWE N'UYU MUGORE WA BULLDOGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nakumiro5 years ago
    Ndeberanawe iryoshano ryindaya ukoriryamye kumugabo wabandi ryamusinziliyeho rwose ntiwareba filingi nizose. mazewibaze ibyoyatinyutse gukorera ahwabantubose bareba harimo numugore we, ubwose iyobaribonyine amukorera ibimezegute???? Nidanger ibyingirwa bahanzi barihanzaha kandari indaya mbi zibunza zigamije gusenyingo zabandigusa!!!! wakoze sha nelly kumukosora wamuhaye gasopo pe, nubutaha uzamusekure asigarane inkovu izaryimuibutsa amarorerwa yakoze kuburyo numwana azasiga azaryamubazati mama hano wabayiki????? Nkaba Nanabulira na knowless kuko harindi kazarusenya yiharaje umugabowe kandi iniyita NGONIZA Barokore, natamufatira ingamba kababayeho
  • Alice Uwimana5 years ago
    Sandra nkushimiye kwicisha bugufi mu gusaba imbabazi ibyakubayeho.Uwagukubise nawe ndamugaye cyane nkumwari mujyezi wawe. Yari kugukebura atarize kuguha ugwamenyo mubantu.Umwaka musha 2019
  • Muhoza5 years ago
    Indaya zi kigari zarasaze koko ubwose uwo arafuhira bulldog umaze gutera abakobwa bagera muri 3 inda,akanabihakana
  • Kevin 5 years ago
    Hahahahah ndabasetse cyanee gusa nelly yishumurije ibwa sandra ndamuzi cyanee ntibirangirira hariya,nelly namugira inama yokwishinganisha kuri police mubakobwa babasazi nzi na sandra arimo kuko namubonye aho aryan gusa ubwo nubwana nagomba gukura





Inyarwanda BACKGROUND