Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 mu mujyi wa Kigali hebereye igitaramo cyo kwakira umuraperi Jay Polly. Iki gitaramo cyaranzwe n'ubusinzi bw'abahanzi bamwe na bamwe cyagaragayemo agashya gakomeye aho umugore wa Bull Dogg yakubise bikomeye Sandra Miraji amuhora kubyinisha umugabo we muri iki gitaramo.
Ubwo Bull Dogg yajyaga ku rubyiniro Sandra Miraji wari kumwe n'ikipe y'uyu muraperi yagiye imbere aramubyinisha nk'uko bakunze kubikora mu minsi ishize. Mu ikipe ya Bull Dogg harimo umugore wa Bull Dogg ariko wacungiraga hafi imyitwarire y'umugabo we kuri stage. Ubwo Sandra Miraji yari akomeje kubyinisha Bull Dogg, ntawamenye aho umugore wa Bull Dogg aturutse kuko yahita ashikanuza uyu muraperikazi wamenyekanye mu gihe gishize, arasunika akubita hasi ahita yigendera.
Sandra Miraji wakubitiwe hagati mu kabyiniro ka Wakanda Villa yasigaye aryamye hasi, Bull Dogg akomeza kuririmba nk'aho ntacyabaye. Abashinzwe umutekano bahagurukije Sandra Miraji nawe wari wagasomye. Nyuma inshuti ze za hafi zahise zimukura muri aka kabyiniro aritahira. Nyuma yo kumukubita umugore wa Bull Dogg uzwi ku izina rya Nelly yumvikanye kenshi aho yari ahagaze atuka Sandra Miraji amushinja uburaya no gushotora umugabo we.
Sandra Miraji ajya gukubitwa ni ibi yaziraga...
REBA HANO UKO UMUGORE WA BULL DOGG YAKUBISE BIKOMEYE SANDRAMIRAJI AMUHORA KUBYINISHA UMUGABO WE
TANGA IGITECYEREZO