RFL
Kigali

Ikiganiro n'uwari umukozi wa Jay Polly muri gereza wahishuye ubuzima bw'uyu muraperi wari ufite abarinzi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2019 12:38
0


Jay Polly ni umuraperi ukomeye hano mu Rwanda, uyu wubashywe cyane mu njyana ya Hip Hop ninako yakiranywe icyubahiro, Uyu muhanzi muvuganye ntabwo yakubwira iby'iki cyubahiro ariko abo bafunganywe bo baba abagabo bo kubihamya nkuko twabihamirijwe na Nzabamwita Emmy wabaye umukozi w'uyu muraperi.



Uyu nawe warekuriwe rimwe n'uyu muraperi yabwiye Inyarwanda.com ko yari umukozi ushinzwe gusasira Jay Polly yadutangarije ko muri rusange uyu muraperi yari yubashywe ndetse yakiriwe nk'icyamamare muri gereza ya Mageragere. uyu yahishuye ko Jay polly yajyaga anyuzamo agafatanya na Gisa cy'Inganzo gususurutsa abafungwa.

Jay Polly

Jay Polly yarekuwe

Uyu musore ariko kandi yahishuye ko Jay Polly muri gereza yari afite abarinzi bamuherekezaga aho agiye cyane cyane iyo yabaga agiye ahantu akeneye umutuzo. icyakora ngo igihe kinini cy'ubuzima bwo muri gereza Jay Polly yakimaze yandika indirimbo cyane.Emmy wari umukozi wa Jay Polly ngo ntazibagirwa impamba y'inama yamugiriye ko agomba kureka ibiyobyabwenge cyane ko yari afunze azira gukoresha urumogi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU WAHOZE ARI UMUKOZI WAJAY POLLY MURI GEREZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND