Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko umugabo wawe asigaye aguca inyuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/12/2018 15:24
3


Gucana inyuma ku bashakanye bimaze kuba icyorezo gihangayikishije isi ndetse kikaza ku isonga mu mpamvu z’isenyuka z’ingo.



Kugeza ubu nta cyuma kibaho gipima ubudahemuka bw’umuntu ngo mbere y’uko umukunda mubanze mwipimishe, ariko kandi n’iyo cyabaho byasaba ko muzajyayo kenshi mu buzima kuko umuntu arahinduka. 

Nubwo bimeze gutyo abahanga mu by’imibanire ya muntu hari imico imwe n’imwe bemeza ko ari ibimenyetso mpuruza ko uwo mwashakanye yamaze guhinduka rwose ndetse ko atagitinya no kuba yaguca inyuma. 

Nyamara kandi batanga inama ko umuti wo gukemura iki kibazo atari uguhangana n’intonganya zidashira no gutandukana kuko ibikomere n’inkovu bitewe no guhemukirwa mu rukundo bihora biturika, ahubwo umuti ari ukwicarana mu kaganira mugashaka umuzi w’ikibazo byaba ngombwa mukibashisha abajyana mwizeye. Mbese kuki abagabo bahemukira abo bashakanye?

Muri rusange, umugabo guca inyuma uwo bashakanye biterwa n’impamvu nyinshi: 

Kubura umutuzo:Urugo niho hantu hambere umuntu aruhukira, iyo habaye impamvu rero ituma umuntu atakihabona umutuzo umutera kuruhura, bishobora kuba impamvu ya mbere yo kujya gushaka ahandi bikamutera no kuguca inyuma.

Kubura ibyo yari akwitezeho:Umugabo ashobora kwibwirako umugore we azahaza kwifuza kwe kose, mwamara kubana agasanga uko yibwira ko uzamufata mu buzima bwa buri munsi n’uko uzamushimisha mu buriri ndetse n’urubyaro muzagira bikamutera kujya kubishakira ahandi.

Agahararo:Indi mpamvu ikomeye itera abantu gucana inyuma n’uguhararukwana, akenshi iyo abagore bageze mu rugo baricara bakarambya bakibagirwa uko biyitagaho bagiye kuhura n’abakunzi babo, bityo guhora udashamaje nka mbere bigatera umugabo kuguhararukwa.Gusa hari abagabo muri bo bahora bahindagurika bigatuma baharara cyangwa baharurukwa, icyo ni ikibazo cyo mu mutwe ariko kandi iyo abasanze abaganga baramufasha bigashira.

Ibimenyetso mpuruza ko umugabo wawe asigaye aguca inyuma:

1. Guhorana umunabi no kutakwikoza

Nutangira kubona umugabo uko atashye asigaye aza atavuga n’icyo avuze ugasanga n’ugushihurana n’amahane, agatangira kuza ntawe yikoza ahita yigira mu cyuma cyangwa afungura television, kandi ugashaka impamvu zabiteye ukazibura, gira amakenga, ako ni agatara gatukura kerekanako ashobora kuba yatangiye kuguca inyuma “Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

2. Guhinduka byihuse uko agaragara

Ukurikije uko umuzi, atangira guhindura imyambarire, inyogosho, atinzwa no guhitamo uwo ari bwambare uwo munsi ubundi agahindagura imyambara kenshi ku munsi, ahindura uko yaryaga ndetse n’ibyo yakundaga bigahinduka. Nubona ibi kandi ugasanga ntabusobanuro bwabyo bufatika uzamenyeko hari undi umutera kubikora uko. Ariko kandi wibuke ko “Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

3. Kuba nyamwigendaho

Mbere imishinga yose mwabanzaga kuyiganiraho, ingendo zanyu nyinshi no gusohoka byabaga ari umunezero; ariko ubu byose byararangiye usigaye umenya ikintu kuko cyabaye, ntakinezezwa no kugusohokana cyangwa gutemberena. Tangira ugire amakenga kuko ibi bivuze ko nta mumuaro ukomeye akikubonamo. Ariko kandi wibuke ko “Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

4. Gutaha ibicuku

Amanama adashira, Gahunda n’abaguzi zitarangira, nyamara wari umuziho umuco kare , ibi birakwereka ko asigaye yishimira kumara igihe kinini hanze y’urugo rwe ndetse uko guhora ahugiye muri gahunda z’akazi kudasobanutse ( ntiyahinduriwe inshingano ngo wenda byamutonze, nta kibazo cy’ubukungu bwifashe nabi ngo wenda aragerageza kubuzahura) menyako izo nama zi mukereza gutaha zishobora kuba ari ugufatwa bugwate n’undi wamwigaruriye, Gira ubwenge “Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

5. Gushaka impamvu z’intonganya

Akuririza ibintu amakosa, ibyiza byose ukoze ntakibibona, kugerageza ku mushimisha, ku mwitaho cyane no kumundwakaza ntibimufataho ahubwo ahorana agambo yo kukurwanya gusa, ndetse atangira no kukwereka ko arambiwe na za Cherie zawe z’urudaca,Ukwiye gutangira kwibaza ibi niba ntawundi umukwibagije, urusheho ku mukuyakuya kuko “Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

Hari izindi mpamvu nyinshi zo kwitondera zikunze kugaragara ku bagabo baca inyuma abo bashakanye :

·Ntakirambika telephone hasi ndetse akora ibishoboka byose ngo utayikoraho.

·Ahindagura Ijombo ry’ibanga mu bintu bye byose kugirango utazajya umusomera ubutumwa.

·Atangira gukunda kwigumira mu buriri kandi adasinziriye kugirango hatagira uza kumubangamira.

Src; santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • florida6 years ago
    eregaikigihekubonaumugabon'ukumusabaimana
  • Cyubahiro5 years ago
    Ibyo muvuze byose ni ukuri. Dusabe Imana isure ingo.
  • jose1 year ago
    wabibonye wakoriki?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND