Umugabo utuye I Muhanga mu murenge wa Shyogwe witwa Ndahimana Narcisse n’umugore we batunguranye cyane mu kwezi gushize ubwo uyu mugabo yajyaga gusezerana mu murenge yambaye kamambili. Kuri ubu basezeranye kwa padiri mu birori biryoheye ijisho.
Benshi bamenye cyane Ndahimana kubera amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, nibwo ikinyamakuru ISIMBI.RW cyanyarukiye aho batuye ngo bamenye icyaba cyaratumye uyu muryango useruka na kamambili mu murenge. Mu nkuru iteye amarangamutima menshi, Narcisse yasobanuye uburyo umuryango we ubayeho mu bukene kandi akaba afite uburwayi amaranye imyaka isaga 10 bwamubujije kugora ndetse ngo ahora mu bubabare bukomeye.
Umuryango wa Ndahimana wabagaho mu bukene bukabije bwiyongera ku burwayi bwe
Yavugaga ko yarebye agasanga umugore we Konsiliya yaramubereye imfura cyane muri ubwo burwayi ngo abona nta yindi mpano yamuha uretse kuba basezerana byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana batitaye ku kuba ari abakene batabona imirimbo abandi barimbana mu bukwe. Yanavugaga ko nta kizamubuza kongera guseruka kwa padiri gusezerana nk’uko yaserutse mu murenge, cyane cyane ko ngo ntaho yateganyaga gukura ubushobozi.
Ndahimana yamenyekanye cyane kubera uburyo yagiye mu murenge yambaye kamambili n'imyenda benshi batamenyereye mu birori
Benshi mu bamenye iyi nkuru ye byabakoze ku mutima cyane ku buryo nyuma yaho uyu muryango wakomeje kubona abashyitsi baza bitwaje ibya ngombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, abandi bakusanya inkunga zitandukanye zo gukura uyu muryango mu bwigunge ndetse kugeza ubu uyu muryango waguriwe inzu yo guturamo imeze neza kurusha iyo bari batuyemo Narcisse yavugaga ko yarazwe na nyirakuru. Minaloc kandi imaze kumenya ibya Ndahimana n'umuryango we yasabye ko akarere ka Muhanga kabikurikirana, ndetse Ndahimana yahise atangira guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Kigali CHK.
Bamwe mu bishyize hamwe bagamije gutera inkunga umuryango wa Narcisse baguze iyi nzu ngo uyu muryango uzayituremo uve mu yo babagamo ishaje cyane kandi idakomeye
Nyuma yaho gato kandi nibwo Turahirwa Moses ufite inzu y’imideli ya Moshions yemereye Inyarwanda.com ko ari we uzambika umuryango wa Ndahimana mu bukwe bwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 30/12/2018. Ndahimana Narcisse n'umugore we Mutuyemariya Consilie basezeraniye muri kiliziya iherereye muri Cite Nazareth iri mu Kinini ho mu murenge wa Shyohwe, niho bakunze kwita kwa papa. uretse gusezerana, uyu muryango wanabatirishije abana babo.
Reba amwe mu mafoto y’ubu bukwe:
Ndahimana na Mutuyemariya basezeranye imbere y'Imana, gusa ibintu byarahindutse ntiyambaye kamambili, yambaye ikoti yadodewe na Moshions
Bahawe urwibutso rw'isakaramentu ry'ugushyingirwa bagiranye uyu munsi
Ibyabaye kuri uyu muryango bisa na za nkuru z'ibitangaza byo muri bibiliya
Abantu benshi batashye ubu bukwe
TANGA IGITECYEREZO