RFL
Kigali

Mu birori biryoheye ijisho ubukwe bwa Ndahimana wambaye kamambili mu murenge bwatashye – AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/12/2018 11:16
15


Umugabo utuye I Muhanga mu murenge wa Shyogwe witwa Ndahimana Narcisse n’umugore we batunguranye cyane mu kwezi gushize ubwo uyu mugabo yajyaga gusezerana mu murenge yambaye kamambili. Kuri ubu basezeranye kwa padiri mu birori biryoheye ijisho.



Benshi bamenye cyane Ndahimana kubera amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, nibwo ikinyamakuru ISIMBI.RW cyanyarukiye aho batuye ngo bamenye icyaba cyaratumye uyu muryango useruka na kamambili mu murenge. Mu nkuru iteye amarangamutima menshi, Narcisse yasobanuye uburyo umuryango we ubayeho mu bukene kandi akaba afite uburwayi amaranye imyaka isaga 10 bwamubujije kugora ndetse ngo ahora mu bubabare bukomeye.

Image result for Ndahimana NarcisseImage result for Ndahimana NarcisseImage result for Ndahimana Narcisse

Umuryango wa Ndahimana wabagaho mu bukene bukabije bwiyongera ku burwayi bwe

Yavugaga ko yarebye agasanga umugore we Konsiliya yaramubereye imfura cyane muri ubwo burwayi ngo abona nta yindi mpano yamuha uretse kuba basezerana byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana batitaye ku kuba ari abakene batabona imirimbo abandi barimbana mu bukwe. Yanavugaga ko nta kizamubuza kongera guseruka kwa padiri gusezerana nk’uko yaserutse mu murenge, cyane cyane ko ngo ntaho yateganyaga gukura ubushobozi.

Image result for Ndahimana Narcisse

Ndahimana yamenyekanye cyane kubera uburyo yagiye mu murenge yambaye kamambili n'imyenda benshi batamenyereye mu birori

Benshi mu bamenye iyi nkuru ye byabakoze ku mutima cyane ku buryo nyuma yaho uyu muryango wakomeje kubona abashyitsi baza bitwaje ibya ngombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, abandi bakusanya inkunga zitandukanye zo gukura uyu muryango mu bwigunge ndetse kugeza ubu uyu muryango waguriwe inzu yo guturamo imeze neza kurusha iyo bari batuyemo Narcisse yavugaga ko yarazwe na nyirakuru. Minaloc kandi imaze kumenya ibya Ndahimana n'umuryango we yasabye ko akarere ka Muhanga kabikurikirana, ndetse Ndahimana yahise atangira guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Kigali CHK.

Ndahimana

Bamwe mu bishyize hamwe bagamije gutera inkunga umuryango wa Narcisse baguze iyi nzu ngo uyu muryango uzayituremo uve mu yo babagamo ishaje cyane kandi idakomeye

Nyuma yaho gato kandi nibwo Turahirwa Moses ufite inzu y’imideli ya Moshions yemereye Inyarwanda.com ko ari we uzambika umuryango wa Ndahimana mu bukwe bwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 30/12/2018. Ndahimana Narcisse n'umugore we Mutuyemariya Consilie basezeraniye muri kiliziya iherereye muri Cite Nazareth iri mu Kinini ho mu murenge wa Shyohwe, niho bakunze kwita kwa papa. uretse gusezerana, uyu muryango wanabatirishije abana babo.

Reba amwe mu mafoto y’ubu bukwe:

Ndahimana

Ndahimana na Mutuyemariya basezeranye imbere y'Imana, gusa ibintu byarahindutse ntiyambaye kamambili, yambaye ikoti yadodewe na Moshions

Ndahimana

Bahawe urwibutso rw'isakaramentu ry'ugushyingirwa bagiranye uyu munsi

Ndahimana

Ndahimana

Ibyabaye kuri uyu muryango bisa na za nkuru z'ibitangaza byo muri bibiliya

Ndahimana

Abantu benshi batashye ubu bukwe

Ndahimana

Ndahimana

Ndahimana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dismas5 years ago
    woowoow Rwose iyo narambuye ukuboko ntawubasha kuguhina izo nongororano uwo mugore abonye zo kwihangana.
  • koko5 years ago
    Imana yo irahambaye
  • Kaneza james5 years ago
    Nukuri iyinkuru inteye agahinda ibaze kubona umuntu abaho ntacyizere cyokuramuka ariko agatanga impano kumugorewe bigatuma havamo igisubizo uwasakaje iyi photo ndakeke atarabikoze agamije gutabariza uyumuryango gusa mushake uburyo twabona telephone ye nutamusura ashyire Duke afite kuri mobile money abagize uruhare uyumunyamakuru wamusuye numunyamwuga abagize icyo bakora babikije imana izabishyura bidatinze
  • Ntawigira Emmanuel 5 years ago
    Nukuri biranejeje cyane baraberewe cyene kandi imana ikomeze ubarinde muribyose
  • komezusenge eugene5 years ago
    imana ihe umugisha abobagiraneze
  • Augustin5 years ago
    Imana yo mu ijuru ihume umugisha abantu bose bitanze kugira icyo bakora kuri uyu muryango izabagororera
  • desire 5 years ago
    nukuri imana ikora byose ariko ntago narinzi ko umuntu yakunda undi kumuntu umeze kuriya ariko nshimye abantu bafite umutima wakimuntu bakamufasha imana ibahe umugisha
  • Akimana Séraphine5 years ago
    Ntakinanira Imana,buri wese abimenye .Abajya bitwaza ngo ntibakora ubukwe barakennye bibabere urugero.
  • Gogo5 years ago
    Inzira z'Imana n'ibihumbi pe!!!
  • JEANINE NYIRAMANA5 years ago
    yooo! nyuma impano ndahimana ahaye umugore we nikimenyetso gikomeye cyurukundo mubuzima bwabo kandi lmana izakomeze ibateze intambwe birashimishije!
  • bizumuremyi papias5 years ago
    yoo! imana imuhaye ibyishimo pe
  • SETH IRADUKUNDA5 years ago
    Imana ishimwe cyaneeee!
  • hakizimana joseph5 years ago
    birashimishije ryose lmana irakomeye
  • Eulade5 years ago
    Nta kindi nabona cyo kuvuga gusa Imana nisingizwe mu Ijuru no munsi abitonda bahorane amahoro. Amen
  • Mukagatare seraphine 5 years ago
    Abanyarwanda nabana beza gusa Imana ibahe imigisha !!!





Inyarwanda BACKGROUND