Kigali

Wifashishije MTN Mobile Money ugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Don Moen ugabanyirizwa 5%

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2018 17:12
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN yifashishije uburyo bwa MTN Mobile Money (MOMO), yagabanyije 5% kubashaka kugura itike yo kwinjira mu gitaramo umuramyi Don Moen azahuriramo na Mbonyicyambu Israel [Israel Mbonyi] ndetse n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda. Iki gitaramo kizaba tariki 10 Gashyantare 2019.



MTN Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha nka instagram, bavuze ko kugura itike yo kwinjira mu gitaramo Don Moen azakorera i Kigali, wifashishije uburyo bwa MTN Mobile Money biguha amahirwe yo kugabanyirizwa 5%  ku yo wari kwishyura.  Bati “Urabaganyirizwa 5% nugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Don Moen wifashishije uburyo bwa MTN Mobile Money. Ni ugukoresha Code 000555.”

Kuya 15 Ukuboza 2018 nibwo amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Don Moen yazamuwe. Ibi biciro bizubahirizwa kugeza kuya 31 Mutarama 2019. Mu myanya isanzwe ni ibihumbi cumi na bibiri (12, 000 Frw), mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni ibihumbi makumyabiri na bitanu (25, 000 Frw), ku meza y’abantu ni ibihumbi magana abiri mirongo itanu (250,000 Frw).   


Kugura itike wifashishije Mobile Money ugabanyirizwa 5%.

Iki gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I’  giteganyijwe kuba tariki 10 Gashyantare 2019. Kizabera Kigali Exbihition Village and Centre (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Imiryango izafungurwa saa munani z’amanywa (2h:00’), igitaramo gitangire saa kumi (4h:00’).

Don Moen ni izina rinyura amatwi y’abaramyi n’abandi biyeguriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Riherekezwa n’ibikorwa byakoze benshi ku mutima, bisenderezwa n’indirimbo ze zomoye imitima ya benshi na n’ubu. Ubuhanga bwe mu karamya no guhimbaza Imana, bwatangiye guhangwa amaso mu ndirimbo ‘I Will sing” yasohoye mu 2000, iherekezwa n’izindi ndirimbo yagiye akora zuzuye amashimwe.

Don Moen ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Afite imyaka 68 y’amavuko, mu 1973 yashakanya na Laura Moen. Afite abana batanu:  Melissa Moen, James Moen, John Moen,Rachel Moen, Michael Moen.

Donald James [Don Moen] wavutse tariki 29 Mutarama 1950, yamamaye cyane ku isi nk'umuhanzi ukomeye mu baramya bakanahimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n'izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw'Isi.


Israel Mbonyi azahurira ku ruhumbi na Don Moen muri Gashyantare.


Indi nkuru bifitanye isano:Don Moen yemeje gutaramira i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND