Mu minsi ishize ni bwo byakunze kuvugwa ko umuhanzi The Ben yerekeje muri Nigeria gukorerayo zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye nshya ateganya kumurika muri Kamena 2019. Kuri ubu uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yashyize hanze indirimbo "Fine Girl" yakoreye muri Nigeria ikorwa n'umwe mu ba proeducers bakomeye muri Afrika.
Iyi ndirimbo nshya ya The Ben ije nyuma y'igihe adashyira hanze indirimbo nshya dore ko hari hamaze iminsi hajya hanze indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi cyane cyane abo hanze y'u Rwanda. The Ben yakunze gutangariza Inyarwanda.com ko yihugiyeho ari gutunganya Album ye nshya azamurikira mu gitaramo gikomeye agomba gukorera mu Rwanda muri Kamena 2019.
Iyi ndirimbo ye nshya yayikorewe n'umu producer wamamaye cyane muri Afurika kubera gukorera indirimbo benshi mu bahanzi b'ibyamamare barimo; Tecno Miles, Diamond, n'abandi benshi b'ibyamamare muri Nigeria by'umwihariko akaba azwi cyane nk'uwakoze indirimbo" Pana" y'umuhanzi Tecno yamamaye cyane ku Isi nzima.
The Ben mu ndirimbo ye nshya 'Fine Girl'
Usibye uyu wakoze kuri iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ariko kandi 'Fine Girl' indirimbo nshya ya The Ben yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe akanatunanywa na Cedric wamamaye cyane mu Rwanda nka Cedru akaba asanzwe ari umwe mu banyarwanda b'abahanga mu gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi.
REBA HANO INDIRIMBO 'FINE GIRL' YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO