Kigali

MISS AFRICA 2018: Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda yatahiye aho ikamba ryegukanwa n'inkumi yari ihagarariye RDC -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2018 7:19
1


Hari haciyeho iminsi mu gihugu cya Nigeria hari kubera amarusanwa yo gushakisha Nyampinga wa Afurika. Abakobwa 21 bari bahagarariye ibihugu byabo bari bamaze iminsi itari mike babana muri Nigeria ahabereye ibirori byo gutora Nyampinga ikamba ryegukanywe n'inkumi ihagarariye RDC mu gihe uwari uhagarariye u Rwanda yatahiye aho.



Irushanwa rya Miss Africa ryahurizaga hamwe abakobwa  21 b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria. Ikamba ryatanzwe mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2018. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa ryabaga, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa wambitswe ikamba byabereye muri Calabar International Convention Center.

Iri ni ijoro ritahiriye umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule cyane ko atabashije no kugera muri batanu ba mbere. Abakobwa batanu ba mbere ni; Gladys Kayumba wo muri Zambia, Harrietta Alpha wo muri Sierra Leone, Chimamaka Goodness Nnaemeka wo muri Nigeria, Dorcas Kasinde wo muri RDC ndetse na Dela Yawo Seade wo muri Ghana.

Nyuma yo kunyura imbere y'akanama nkemurampaka katoranyije Nyampinga wa Afrika, uwatsindiye ikamba muri aba batanu yabaye Dorcas Kasinde wo muri RDC cyangwa se Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mukobwa yahise ahembwa amadorali 35,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

CONGO

CONGO

CONGO

Uyu mukobwa uturuka muri RDC ni we wegukanye ikamba rya Miss Africa 2018

Miss Rwanda

Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kujya muri batanu ba mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hugo5 years ago
    ko mutongeyeho ko bamaze kumutangaza nkuwatsinze umusatsi we wahise ugurumana bagahita batabara , ,,,, calabar witchcraft



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND