RFL
Kigali

Umutoni wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 12:50
0


Umukobwa witwa Umutoni Joyeuse wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona, yakanguriye urubyiruko rw’u Rwanda n’abo mu mahanga kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse no kwirinda gutwita inda zitateguwe.



Mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2018 nibwo Umutoni Joyeuse yambitswe ikamba rya Miss Africa Arizona, ni mu birori bikomeye byabereye ahitwa Bulprit Auditorium mu Mujyi wa Phoenix. Ni ku nshuro ya cumi aya marushanwa yabaga, uyu mukobwa yagaragiye Umunya-Kenya wegukanye ikamba witwa Wanjiku Naomi.

Mu butumwa bw’amashusho buri kuri Twitter ya Minisiteri y’Urubyiruko (Miniyouth), uyu mukobwa agira ati “Muraho, nitwa Umutoni Joyeuse Mpagarariye Nyampinga w’u Rwanda muri Arizona ndetse ndi igisonga cya cya mbere cya Nyampinga wa Afurika muri Arizona. Ndashishikariza urubyiruko yaba abatuye mu mahanga ndetse no mu Rwanda kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu ndetse n’izindi ngeso zose mbi."

Akomeza akangurira urubyiruko guharanira icyaruteza imbere, bubakira ku byagezweho, ati « Rubyiruko duharanire icyaduteza imbere, twubakira ku byagezweho. Murakoze. »

Umutoni wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019 yakanguriye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

Umutoni Joyeuse ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho abana n'umubyeyi we, yavuye mu Rwanda mu mpera za 2016. Arateganya gusoza amasomo muri 2019, yiga ‘Banking and Financial Service’. 


Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya Minisiteri y'Urubyiruko (Miniyouth).

Uyu mukobwa kandi yahise atorwa nk'umuyobozi w'urubyiruko muri Diaspora y'abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni inshingano yahawe nyuma y'uko uwari asanganwe izi nshingano yari yarangije manda.

Yatsindiye ikamba ry'igisonga cya mbere nyuma y'uko yari ahatanye n'abandi bakobwa bo mu bihugu nka Nigeria, Afrika y'Epfo, Zimbabwe, Sudan y'Amajyepfo, Cameroon, RDC, Burundi, Senegal na Kenya.

Yakanguriye urubyiruko kwirinda inda zitateguwe.


Ari kumwe n'umuryango we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND