Smart Design ni kompanyi izwiho gukora impano no kwandika ku bintu binyuranye hano mu Rwanda. Imaze kuba ubukombe mu gutanga izi serivisi ndetse kuri ubu yamaze guhanantura ibiciro cyane cyane mu rwego rwo guha abakiriya noheli nziza n'umwaka mushya muhire banogerwa na serivise nziza za Smart Design.
Ntihinyurwa Alain Philbert umuyobozi wa Smart Design yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bahisemo kugabanya ibiciro mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kubona serivise zabo mu buryo buhendutse muri iki gihe cy'iminsi mikuru. Uyu muyobozi yatangaje ko bagabanyije 20% ku mpano zitangwa muri iki gihe cy'iminsi mikuru.
Usibye iri gabanuka ku bagura n'abakoresha impano zinyuranye
zo gutanga muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka, Smart Design yagabanyije
15% ku muntu ushaka indi serivise iyo ariyo yose bagira cyangwa
ushaka kugura ikindi gikoresho icyo aricyo cyose.
Iki
kigo kandi ngo gikora amakarita y’abanyeshuri, abakozi, ay’akazi (service
card), ibirango by’ibigo (insigne), ndetse na logo z’ibigo. Iki kigo
kandi gikora kashe z’ubwoko bwose harimo izikoranye umuti, izidakoranye umuti
ndetse na kashe zikoresha umuriro (embossed stamp). Muri iki kigo kandi
bakora ibijyanye n’amafoto nko gukora ifoto ishaje bakayivugurura bakayishyira
mu ikadere nshya, ifoto ikongera kuba nshya. Bashyira imitako ku modoka
no mu biro (office and car branding). Abagana iki kigo bavuga ko umwihariko
gifite ari uwo gutanga serivisi inoze, yihuse kandi ku giciro cyiza.
Smart Design ikorera mu mujyi rwagati mu nyubako ya T2000 nshya mu muryango B 212.
Imashini zifashishwa muri Smart Design
TANGA IGITECYEREZO