Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi ishize ni bwo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka icyenda atahagera. Mu minsi micye amaze mu Rwanda byamaze kumenyakana ko yaje no gusura umukunzi we Isimbi Alliance bamaze igihe bakundana mu ibanga.
Kenshi iyo ari i
Kigali, Shizzo akunze kugaragara ari kumwe n'uyu mukobwa wamamaye muri filime nyarwanda. Ibi byaje kujya ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25
Ukuboza 2018 mu gitaramo cya Xmass Celebrities Party aho uyu muraperi yanyuze ku
itapi y'umutuku agaragiwe n'iyi nkumi yamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu
Rwanda ndetse no mu ma filime ya hano mu Rwanda.
Nyuma y'iki gitaramo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya byinshi ku mubano wa Isimbi Alliance na Shizzo. Mu kiganiro n'uyu mukobwa yirinze kwemeza ko bakundana cyangwa badakundana ahubwo ahamya ko ntacyo ashaka kuvuga kuri iyi nkuru. Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko uyu mukinnyi wa filime zinyuranye uzwi hano mu Rwanda ari mu rukundo na Shizzo.
Shizzo na Isimbi Alliance banyuranye ku itapi y'umutuku
Shizzo avuka i Rubavu mu
Ntara y’Uburengarazuba y’u Rwanda, hashize imyaka itanu aba mu Mujyi wa
Indianapolis muri Leta ya Indiana. Umuziki awufatanya n’amasomo ya Kaminuza mu
ishami ry’Ubumenyamuntu. Shizzo yakoze indirimbo nyinshi kuva yatangira
umuziki, zirimo; Wow yakoranye na Gaby Umutare, ‘Intashyo’ yakozwe na Lick Lick, K.O.D [King Of Diaspora], Back to me n’izindi. Nyinshi mu zo yakoze ntizicurangwa cyane mu Rwanda, avuga ko byose
byaterwaga n’uko yakoraga umuziki atari mu gihugu.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO
NSHYA SHIZZO YASHYIZE HANZE ARI KUMWE NA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO