RFL
Kigali

Mu masaha macye Gaby Kamanzi, Serge, Arsene Tuyi na Healing Worship Team barahurira mu gitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2018 11:11
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 26/12/2018 muri Kigali Convention Center harabera igitaramo gikomeye cyiswe 'Christmas Celebration Concert' cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n'inshuti zabo kwizihiza Noheli no gusoza umwaka bari mu bihe byo kuramya Imana.



Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi araza kuririmba muri iki gitaramo

Biteganyijwe ko imiryango iri bube ikinguye kuva saa Cyenda n'igice z'amanywa. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo; Gaby Irene Kamanzi ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo Amahoro, Arankunda n'izindi, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi na Healing Worship Team iherutse kwegukana igikombe cya 'Best Ministry of the year' mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018.

Healing worship team

Healing Worship Team yatumiwe muri iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo 'Christmas Celebration Concert' niibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5,000Frw). Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera hanze nk’uko Inyarwanda yabitangarijwe n’abari kugitegura. Amatike kuri ubu ari kuboneka i Masoro kuri Restoration church ndetse ushobora no kubona itike uhamagaye iyi telefone igendanwa; 0784939286.

Serge IyamuremyeSerge Iyamuremye araza kuririmba muri iki gitaramo

Arsene Tuyu

Arsene Tuyi yatumiwe muri iki gitaramo

Christmas Celebration Concert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND