RFL
Kigali

Shaddy Boo usengera mu idini ya Islam yatuwe inzoga arayibyinira mu gitaramo ‘Celebrities Christmas Party’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2018 10:33
1


Kizigenza ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia wigaruriye Isi y’imyidagaduro ku izina rya Shaddy Boo, yatuwe inzoga ya ‘Balaire’ mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Celebrities Christmas Party’ cyateguwe hagamijwe guhuza ibyamamare by’amazina azwi n’abafana babo.



Inzoga ya ‘Balaire’ yatuwe Shaddy Boo, yengerwa mu Ntara ya Alpes-Côte d’Azur mu Majyepfo y’u Bufaransa. Ni imwe mu nzoga zihenze igezweho, ikundwa n’ibyamamare bikomeye ikavugwa imyato ku isoko n’abarimo umuhanzi w’umunyarwanda The Ben, Rick Ross, Diamond Platnmuz n’abandi. Shaddy Boo wahawe iyi nzoga asanzwe asengera mu idini ya Islam.

Celebrities Christmas Party yabaye mu ijoro ryakeye tariki 25 Ukuboza 2018, isozwa mu gicuku cy’uyu wa Gatatu. Ni igitaramo cyahujwe no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abafana basangira n’ibyamamare bikundira ari nako bifotozanya.

Cyatangiye mu masaha y’umugoroba gisozwa mu gicuku cy’uyu wa Gatatu tariki 26 Ukuboza 2018, cyabereye mu Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, abakitabiriye bagiye biyongera uko amasaha yicumaga.

Shaddy Boo yageze ahabereye iki gitaramo ari kumwe n’abakobwa be babiri, intyoza mu rurimi rw’igifaransa. Yavuze ko yahawe ubutumire bwo kwitabira iki gitaramo, yumva gusangira n’abafana be ntacyo byamutwara.

Shaddy Boo yakiranye ubwuzu inzoga yatuwe.

Abari bayoboye iki gitaramo Kate Gustave wa Radio/Tv10 ndetse na Anita Pendo wa RBA, basabye abari muri iki gitaramo kwakira Shaddy Boo kuko ‘bari bamutegereje mu buryo budasanzwe’. Uyu mugore yageze mu ihema ryabereyemo igitaramo asuhuza abarimo, ababwira ko yishimiye gusangira nabo. Yicaye ku meza yari yateguriwe ateretseho ibinyobwa by’amako atandukanye.

Igitaramo kirimbanyije, umuterankunga w’iki gitaramo watanze inzoga ya ‘Balaire’ yavuze ko bagiye gutungura umwe mu bitabiriye iki gitaramo bakamugenera icupa rinini ry’inzoga ya ‘Balaire’. Amatara yazimijwe, abakobwa bari batwaye iyi nzoga bazenguruka mu bantu batandukanye birangira inzoga bayiteretse ku meza yari yicayeho Shaddy Boo.

Uyu mugore yabakiranye urugwiro, ndetse agaragaza ko anyuzwe no kuba ariwe watoranyijwe mu bandi bose bitabiriye iki gitaramo. Yahise akomeza umurego wo kubyina ari nako akomeza guca intege inzoga yateguriwe


Bad Rama, Umuyobozi wa The Mane wateguye iki gitaramo yishimiye uko cyagenze.

Ameza yari yicayeho, yari agaragiwe n’abarimo umuhanzikazi Asinah muri iyi minsi bakunze kugendana ndetse n’umunyamideli Sacha Kat. Shaddy Boo na Asina bahuriza ku kuba imyambarire yabo muri iyi minsi iri gutunganywa na mushuti wabo Sacha Kat. Umugore wa Safi, Judith ndetse na Queen Cha na bo bavuze ko imyambaro baserukanye mu ijoro ryakeye, yatunganyijwe na Sacha Kat.

Umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi, Mupende Ramadhan (Bad Rama) wateguye iki gitaramo, yavuze ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe ibyamamare n’abafana be, agikomeyeho uko imyaka yicuma. Yavuze ko yishimiye uburyo iki gitaramo cyagenze ku nshuro ya mbere kandi ko byamuhaye izindi mbaraga zo gukomeza gukora n’ibindi.

Uyu mugabo yagaragaje kwizihirwa bikomeye, aho yari hose yari acungiwe umutekano n’abasore babiri. Yabyinanye n’abarimo Shaddy Boo, Marina, Queen Cha ndetse na Judith Herard [Bivugwa ko bari mu rukundo] wari uyoboye ibirori by’abanyuze ku itapi itukura ‘Red Carpet’.

Judith Heard wayoboye ibi birori aba i New York muri USA. Ni umunyarwanda uvuga ategwa ikinyarwanda, yamamaye cyane binyuze mu birori by’imideli akorera muri Uganda. Iki gitaramo cyaririmbyemo Marina ndetse na Safi Madiba babarizwa muri The Mane, Bull Dog, umuraperi Shizzo, Social Mula ndetse n’itsinda ry’abanyamuziki ‘Sympony Band’.

AMAFOTO:

Bull Dog n'umuraperi Shizzo ku rubyiniro.

Safi Madiba ku rubyiniro.

Igitaramo cyizihiye abanyabirori.

Queen Cha.

Abanyarwenya barimo Clapton banyuze benshi.

Humble Jizzo n'umufasha we.

Mc Kate Gustave.

Bruce Melodie.

Mc Anita Pendo.

Kanda hano urebe andi mafoto:

Udukoryo twaranze abahanzi bo muri The Mane baca kuri 'Red Carpet'

">Muhadjiri n'abakinnyi ba Rayon Sports n'abandi bakiriwe

">

Bull Dog yateye imitoma Judith

AMAFOTO: Cyiza Emmaneul-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akana5 years ago
    Subhanallah, Allah abababarire kuko bari mu buyobe. Hanyuma wowe washatse kuzana idini ya Islam mu mwanda nkuyu washatse kugera kuki?? Islam yavumye gahunda zose zerekeranye n'inzoga. Please menya gutandukanya Islam n'umusilam.





Inyarwanda BACKGROUND