Umukinnyi wa filime akaba na ‘Producer’ wa filime, Nyirasafari Gaudence agiye gushyira hanze filime yise ‘Linda’, atangaza ko yashoyemo agera kuri miliyoni 2 Frw. Ni filime yakubiyemo urukundo ndetse n’imirwano
Nyirasafari Gaudence ni we mukinnyi w'ibanze muri iyi filime, akaba akina yitwa Linda. Avuga ko iyi filime yayise Linda agendeye ku kuba asanzwe akunda iri zina. Yagize ati “Linda ni izina nkunda. Ni yo mpamvu nayise Linda. Ikindi kintu cyatumye nyita Linda n’uko ari we mukinnyi w'ibanze muri iyi filime. Linda ni umukobwa mwiza imbere ku mutima,”
Uyu mukobwa avuga ko amaze umwaka umwe ari umushoramari
muri filime kandi ko ari urugendo akomeje. Avuga ko yakuze akunda gukina filime
gusa bitewe n’akazi ndetse n’amashuri ntiyabonye uburyo yisanzura muri uyu
mwuga.
Akomeza avuga ko atigeze akina muri filime n’ubwo yakuze abikunda, Linda ni yo filime ya mbere akinnyemo. Ngo mu bihe bitambutse yagiye agera ahabaga hateraniye abashakishwamo abakinnyi ba filime ariko bikarangira atabashije gukina bitewe n’akazi ka buri munsi.
Iyi filime ifite igihe cy’amasaha abiri n’igice (2h:30’); ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, kwihangana, kubahana mbese ngo ‘yerekana ko ubuzima buhinduka isaha n’isaha’. Gaudence avuga ko iyi filime ‘Linda’ yatwaye igihe kigera ku minsi itandatu kugira ngo ibe ikozwe, irimo abakinnyi nka Nkota ndetse na Mama Nick uzwi muri City Maid.
Iyi filime ya kompanyi Ultimate Films Ltd, yatwaye
agera kuri miliyoni 2 Frw, izagera ku isoko muri Mutarama 2019. Yayobowe na
Hitimana Emmanuel, ifatwa ry’amashusho rikorwa na Ngirinshuti Malyon.
TANGA IGITECYEREZO