Ibi birori byabereye mu rugo kwa Ama G The Black yatumiyemo benshi mu nshuti ze zirimo; Kid Gaju, Young Grace n'abandi banyuranye bafatanya kwishimana ndetse banashimira Imana ibafashije kurangiza umwaka wa mbere babanye nk'umugore n'umugabo ari nako bayisaba kubongeza indi myaka myinshi.

Ama G The Black amaze umwaka akoze ubukwe na Liliane
Ama G The Black kuri ubu ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda.Yisangije kuba umuraperi ukina filime ariko by'umwihariko akaba n'umuhanga mu gukora amafiligo n'ibindi bikoresho binyuranye. Muri iyi minsi Ama G The Black akunzwe mu ndirimbo zirimo Umuntu, Mayor, Ku bunani n'izindi nyinshi yakoze muri uyu mwaka wa 2018.



Ni ibirori bitatumiwemo abantu benshi...
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KUBUNANI' AMA G THE BLACKYAKORANYE NA SAFI MADIBA
