Ibi uyu muhanzi yabihishuye ubwo yari mu bitaramo bya ‘Wasafi Festival’ yakoreye mu gihugu cya Kenya ahitwa Embu. Imbere y’abafana bitabiriye igitaramo yakoze mu ijoro ry’uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza 2018, Diamond yahishuye ibibera inyuma y’amarido bitazwi iyo ari kumwe n’umukunzi we usanzwe ari n’umunyamakuru kuri NRG Radio, Tanasha Dona.
Diamond wahagurukiye kwerekana umubano udasanzwe
afitanye n’uyu mukobwa yagzie ati “Tanasha ameze neza, ni umunya-Kenya kandi ni
mwiza, ikirenze kuri ibyo yumva ibyo nkeneye iyo turi mu gitanda,"

Kuwa 16 Ukuboza 2018, Diamond yasohokanye uyu mukobwa iwaho i Mwanza bitegeye ikiyaga cya Victoria. Yamusohokanye, hashize iminsi mike atangaje ko we n’umukunzi we bazarushinga kuya 14 Gashyantare 2019 ku munsi w’abakundana, akaba ari nayo tariki yatandukaniyeho na Zari the Lady Boss.
Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22 uri mu rukundo na Diamond akoresha amazina ya Zahara Zaire ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe na Diamond ubwo yajyaga kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.
Diamond aherutse gutangaza ko mu mezi icyenda ashize Zari Hassan amutaye, yageregeje kwegera abakobwa batandukanye abashakaho umubano, ariko ngo benshi ntibifuzaga kuba abagore ahubwo bifuzaga kuryoshya gusa. Ngo Tanasha usanzwe ari n’Umunyamakuru wa NRG Radio yamugaragarije ubushake bw’uko ashaka kubaka. Uyu mukobwa yakundanye na Diamond avuye mu rukundo rwa Nick Mutuma.
Diamond aherutse gusohokana umukunzi we Tanasha bagirana ibihe byiza.
