RFL
Kigali

MISS AFRICA: Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda yifotoje yambaye Bikini-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/12/2018 10:17
1


Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ni we uhagarariye u Rwanda mu bakobwa 21 bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss Africa Calabar 2018. Kuri ubu uyu mukobwa yifotoje yambaye bikini.



Irushanwa rya Miss Africa riri guhuriza hamwe abakobwa b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria. Ikamba rizatangwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa riri kuba, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba bizabera muri Calabar International Convention Center.

Kuri ubu hasigaye iminsi ine gusa hakamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Africa uyu mwaka, kuri ubu amafoto mashya yashyizwe hanze ni ay'aba bakobwa bambaye imyenda y'imbere cyangwa se Bikini cyane ko ari imyenda ikingira imyanya y'ibanga gusa ikunze kwifashishwa abantu bagiye mu mazi. Unyujije amaso muri aya mafoto y'aba bakobwa ubona atari bose bambaye iyi myenda cyane ko hari abambaye ubona ko banze kwifotozanya iyi myambaro.

Amafoto y'iyi myambaro ntakunze kuvugwaho rumwe na sosiyete nyarwanda cyane ko hari uruhande rukunze guhamya ko kwambara Bikini ari ibintu bisanzwe igihe umuntu yasohokeye ku mazi ariko nanone bagahamya ko nta mwari w'umunyarwandakazi wambaye uyu mwambaro ngo yifotoze ashyire amafoto ye ku karubanda. Icyakora nanone hari igice kindi cy'abanyarwanda gihamya ko iyo ari imyumvire ya cyera itakabaye ikiranga abanyarwanda cyane ko ibinyejana bimaze guhinduka ari byinshi, ndetse n'imyumvire ikwiye guhinduka.

Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera High School, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini kuri ubu akaba yiga muri Cyprus. Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe. kuri ubu akaba yitabiriye afite ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA MISS IREBE NATACHA URSULE UHAGARARIYE U RWANDA MURI MISS AFRICA

Miss Irebe Natacha

Irebebe Natacha Ursule ahagarariye u Rwanda muri Miss Africa

Miss Rwanda

Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda

Nubwo bidakunze kuvugwaho rumwe Irebe Natacha Ursule yifotoje yambaye Bikini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dixon5 years ago
    Ayayaya,,Umukobwa ufite igikara kibi kbs..ntafemba ateya peee





Inyarwanda BACKGROUND