Meddy abajijwe iby'i Burundi, yabwiye itangazamakuru ko n'ubwo harimo ibibazo ariko we nk'umuhanzi ntakabuza agomba kuririmba bityo akaba yiteguye ko nta kibazo agomba kujya gutaramira i Burundi. Ku kijyanye n'ubukwe afite n'umugore we, Meddy yatangaje ko ari mu rukundo nta gahunda z'ubukwe ateganya. Abajijwe niba yaba yaje kwerekana umukunzi we mu muryango yirinze kugira icyo abitangazaho.
Meddy yazanye n'umukunzi we i Kigali
Meddy abajijwe ku ndirimbo bivugwa ko yakoranye na Diamond yatangaje ko yo iri gukorwa icyakora ntiyavuga niba yararangiye.
REBA HANO IKIGANIRO MEDDY YAHAYE ITANGAZAMAKURU I KIGALI
VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)