RFL
Kigali

VIDEO: Apophia Posh yandikiye Yesu ibaruwa ‘Love Letter’ irimo amagambo y’urwo amukunda ahita ayikoramo indirimbo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2018 13:54
2


Nyuma yo kwitegereza urukundo ruhebuje akundwa na Yesu Kristo, umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi nka Apophia Posh yakoze indirimbo yise Love Letter ikubiyemo amagambo y’urukundo yandikiye Yesu umukunda bihebuje.



Apophia Posh yabwiye Inyarwanda.com ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yacyigize mu Ukwakira umwaka wa 2017. Ngo yari amaze kwitegereza urukundo ruhebuje Yesu Kristo amukunda, asanga nta kindi yamwitura uretse kumwandikira ibaruwa y’urukundo yise 'Love Letter'. Ahagana muri Nyakanga-Kanama umwaka wa 2018 ni bwo yatangiye igikorwa cyo kwandika iyi baruwa no gufata amajwi yayo.

Iyi ndirimbo irangira yumvikanamo amagambo y’urukiga aho uyu muhanzikazi avugamo cyane ijambo “Yamawe” rikunze gukoreshwa iyo ikintu kikubayeho kikurenze. Aririmbamo aya magambo: "Yamawe yamawe igi rukundo yanshenshera". Bisobanura ngo yamawe yamawe uru rukundo rurancengeye” Apophia Posh yadutangarije ko ibyo aririmba muri iyi ndirimbo ari nabyo bikubiyemo mu ibaruwa yandikiye Yesu Kristo.

Muri iyi ndirimbo harimo inkuru y’umusore watewe indobo ku munsi w’ubukwe

Mu mashusho y’iyi ndirimbo 'Love Letter' ya Apophia Posh hagaragaramo umusore watewe indoko ku munota wa nyuma ubwo bari bagiye gusezerana imbere mu rusengero. Icyakora tubona Imana imusetsa imuha amahirwe ya kabiri dore ko yaje kubona undi mukobwa baje gukundana bikomeye. Ni nyuma y'aho uwo musore apfushije ubukwe ku munota wa nyuma kandi mu by’ukuri yarumvaga nta mpamvu n’imwe umugeni we yakamwangiye kuko yumvaga ahagaze neza mu mikorere ye, afite amafaranga menshi ndetse anahiriwe mu kazi akora.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVE LETTER' YA APOPHIA POSH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabirigi Vincent 5 years ago
    ndabyanze maze nde be icyo mndabyanze maze ndebe icyo mukora
  • ukor5 years ago
    ndabyanze maze ndebe icyo m





Inyarwanda BACKGROUND