RFL
Kigali

SKOL yateguye igitaramo kizamara iminsi 4 mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda gusoza neza 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 14:31
0


Skol Rwanda ni kompanyi yenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye hano mu Rwanda ariko kandi biri no mu bikunzwe cyane. Ubuyobozi bwa Skol Rwanda bwateguriye abanyarwanda igitaramo kizamara iminsi ine mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda gusoza neza umwaka 2018 banabifuriza ishya n'ihirwe mu mwaka wa 2019.



Iki gitaramo kizatangira tariki 28 Ukuboza 2018 kirangire tariki 31 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Center. Mu minsi ibiri ya mbere y'iki gitaramo, aba Djs bakunzwe mu Rwanda bihurije muri Dream Team Djs ni bo bazaba bavangavanga imiziki, bivuze ko aba barimo Dj Miller, Dj Marnaud ndetse na Dj Toxxyk bazacurangira abazitabira iki gitaramo tariki 28-29 Ukuboza 2018.

Bukeye bwaho Tariki 30 Ukuboza 2018 abahanzi barimo Safi Madiba, Marina ndetse na Safi Madiba bazataramira abazitabira iki gitaramo kizaba gikomeje kubera muri Kigali Convention Center. Tariki 31 Ukuboza 2018 ari nabwo umwaka uzaba uri kurangira hitezwe kuririmba abahanzi barimo King James ndetse na Charly na Nina.

SKOL

Igitaramo cya Skol

Aba bahanzi bazatarama tariki 31 Ukuboza 2018 bazafatanya n'umubyinnyi mpuzamahanga w'icyamamare uzwi nka Incredible Zigi. Iki gitaramo kizamara iminsi ine Skol Rwanda yagishyizeho mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona aho basohokera mu gihe cy'iminsi mikuru ndetse no kubafasha gusoza umwaka bari mu byishimo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni nk'ubuntu dore ko bizaba bisaba umuntu kugura ikinyobwa cya Skol icyo ari cyo cyose ubundi akihera ijisho ibi birori biba biryoheye amaso bizamara iminsi ine bibera mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND