RFL
Kigali

Wari uzi ko urumuri rwa telefone na televiziyo byangiza bikomeye ubwonko bw'umwana?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/12/2018 10:56
0


Urumuri rwa za telefone na Televison burya ngo ni byo nyirabayazana yo kwangirika kw’imiterere y’ubwonko bw’abana ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku marangamutima yabo.



Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe kirenga imyaka 10 n’itsinda ry’abanyamerika bo mu ishuri rya Instituts nationaux américains de la santé (NIH), bugakorerwa ku bana 11.000, hibazwa ikibazo kigira kiti "Ni izihe ngaruka urumuri rwa telefone na TV rugira ku miterere y’ubwoko ( ku ishusho yabo) ku bana n’urubyiruko, mbese bigira izihe ngaruka ku mytwarire yabo ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe?"

Nk'uko byatangajwe na Dr Gaya Dowling, bagitangira ubushakashatsi babanjirije ku bana 4500 bari hagati y’imyaka 9-10 bamara nibura amasaha 7 bakoresha telephone zigezweho ndetse na ya mikino yo ku machine cyangwa TV. Kumara igihe ureba muri rwa rumuri byangiza agahu gafunitse ubwonko bw’abana.

Ibisubizo by’ubwo bushakashatsi byatangarijwe kuri television ya CBS byagiraga biti: Ubwonko bw’abana bamara igihe kinini bakoresha telephone zigezweho na ya mikino yo ku machine cyangwa TV kwangirika gutewe no gusaza kwa cortex, ni ukuvuga agace gatwikiriye ubwonko gashinzwe kwakira no gusobanura amakuru yose atanzwe n’ibyumviro uko ari bitanu.

Ikindi gitangaje cyavuye muri ubwo bushakashatsi ni uko abana bamara nibuze amasaha abiri bakoresha telephone zigezweho na ya mikino yo ku machine cyangwa TV bagize amanota mabi mu bizamini bahawe byo gufata mu mutwe n’indimi, bigaragaza ko urwo rumuri rugira ingaruka mbi zo kubata umwana.

Nkuko byemezwa naDr Bagot mu kiganira na television ya CBS « Igihe umara ureba mu rumuri rwa TV cyangwa telephone gituma umubiri uvubura umusemburo wa dopamine, ni umusemburo ukorwa n’ubwonko w’ibyishimo» Nyamara ibyo ntibigarukiye aho kuko n’ubundi ubushakashatsi bugikomeza ariko ngo uru rumuri rukwiye kurindwa umwana nk’ibindi bisindisha byose.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND