Umunyempano Daniel Ngarukiye, umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu gucuranga inanga yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Nkunda umurya w’inanga’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo aririmbamo bimwe mu bintu bizwi mu Rwanda mu butore.
Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Asanzwe atuye mu Bufaransa mu mujyi wa Toulouse. Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, nibwo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nkunda umurya w’inanga. Yabwiye INYARWANDA, ko muri iyi ndirimbo yumvikanishamo urukundo akunda ‘inanga’ kuko ikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda], akongereho n’amazina y’ibintu byo mu Rwanda bizwi mu butore.
Yavuze ko urukundo akunda inanga rwamusunikiye kuyiririmba yumvikanisha ko yamaze kuba umwe nayo. Ati «…Ndirimba mvuga nti ‘nkunda umurya w’inanga’. Noneho nkagenda ndirimba amazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda ndetse n’amazina y’ibintu byo mu Rwanda bizwi mu butore, »
Yavuze kandi ko muri Mutarama, 2019 azaba ari i Kigali mu Rwanda n’ubwo ataramenya neza itariki nyayo. Mu bikorwa bizamuzana harimo imishinga y’indirimbo afitanye n’abandi bahanzi Nyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Muyango, Massamba Intore ndetse na Jules Sentore.
Uyu muhanzi wari uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Kuki yambeshye', yagize ati « Mukuza mu Rwanda kwange nzaba nzanywe n’ibikorwa bya muzika bitandukanye birimo gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo zifite aho zihuriye n’umwimerere wa Gakondo. Abo bakaba barimo Mani Martin nzakorana nawe indirimbo nkihagera, ubundi nirangira nzakorana indirimbo na Muyango, Massamba ndetse na Jules Sentore. »
Daniel Ngarukiye washyize hanze indirimbo 'Nkunda umurya w'inanga'.Mu byifuzo bye harimo no ‘kuzataramira abanyarwanda bari banyotewe kandi bakumbuye inganzo yange. Amatariki n’ibindi bijyanye n’igitaramo nkaba nzabibamenyesha mpageze.’
Daniel Ngarukiye
wasohoye iyitwa ‘Nkunda murya w’inanga’ afite indirimbo nyinshi zakomeje izina
rye nka “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO