Umuhanzikazi Sunny wari umaze imyaka ibiri abarizwa mu gihugu cya Thailand yageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, atangaza ko yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Christmas Celebrities Party’ ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye.
Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli utuye mu gihugu cya Thailand, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Katika’ yakoranye n’umunyamuziki wo muri Kenya witwa Bandanah.
Sunny yabwiye
itangazamakuru ko imyaka ibiri yari ishize yibera mu gihugu cya Thailand, avuga
ko afite akazi mu bihugu by’Abarabu ndetse no muri Asia, akunze kandi ngo no
kugenderera umujyi wa Nairobi ari naho yaje aturutse. Ati « Njyewe mba ndi
mu kazi nk’ibisanzwe. Nari maze iminsi nkora mu bihugu by’abarabu
no muri Asia. Rimwe na rimwe nkaza
Nairobi hanyuma nkasubirayo, »
Sunny yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali.
Yavuze ko amaze iminsi itatu i Nairobi ari naho yafatiye indege imuzana i Kigali. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa saba z’ijoro ry’iki cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018. Mu bimugenza i Kigali harimo igitaramo cyiswe ‘Christmas Celebrities Party’ndetse no kumenyakanisha amashusho y’indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Katika’.
Uyu mukobwa avuga
ko n’ubwo aba mu muhanga akurikirana umuziki w’u Rwanda kandi ko ugeze ku rwego
rwiza, yishimiye ko nawe muri iki gihe agiye kumara i Kigali azagira uruhare mu
kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda. Yavuze ko ateganya gukorana indirimbo n’abandi
bahanzi atifuje gutangaza amazina.
Akomeza avuga ko
afite ibikorwa byinshi atashyize mu itangazamakuru mu bihe bitambutse, akavuga
ko igihe ari iki. Sunny aherutse gushyira hanze ndirimbo ‘Katika’ yumvikana mu
rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Ni yo ndirimbo ya mbere
yakoranye n’undi muhanzi yanashyize kuri alubumu ari gutegura.
Uyu mukobwa mu minsi ishize yashinze inzu y’imideli ibarizwa mu gihugu cya Kenya. Bandanah bakoranye indirimbo ‘Katika’, si ubwa mbere akoranye indirimbo n’umunyarwanda kuko afitanye indirimbo na Bruce Melodie.
Urukumbuzi rwari rwose............
Imodoka yagendeyemo.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATIKA' SUNNY YAKORANYE NA BANDANAH
TANGA IGITECYEREZO