RFL
Kigali

Akanyamuneza k’abanyempano 6 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘I am the future’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2018 5:27
0


Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 kuri Hotel Mille Colines, akanama nkemurampaka k’irushanwa ‘I am the future’ katangaje abanyempano batandatu bakomeje mu cyiciro cya nyuma bazahatanira Miliyoni 15 Frw ku wa Gatandatu w’Icyumweru gitaha.



Abanyempano batandatu batsinze bavuye muri 12 bahatanaga bari mu cyiciro cya Gatatu cy’iri rushanwa ‘I am the future’. Ni irushanwa rimaze kugira abafana benshi bashyigikira abahatanyemo mu bihe bitandukanye. Ryatangijwe na sitidiyo itunganyamuziki ‘Future Records’, ndetse uzatsinda azagirana imikoranire nayo.

Mbere yo gutangaza batandatu bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ‘I am the future’, Ian wo muri Kenya uri mu bagize akanama nkemurampaka, yavuze ko barebye uko buri wese yitwaye ku rubyiniro ndetse n’amahitamo y’indirimbo yakoze badashingiye ku buryo yaririmbanye na mugenzi we bari bahanganye.  

Abanyempano Batandatu bakomeje mu irushanwa 'I'm the future'.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Ian [Kenya], Tonzi ndetse na Producer Nicolas kemeje ko uwitwa Desire Mubogora, Niyitegeka Yayeli, Mugisha Lionel, Uwamahoro Janviere, ndetse na Gusenga M.France ari bo bakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa. Abagize akanama nkemurampaka bavuze ko bitari byoroshye guhitamo aba batandatu, kuko ngo byari akazi gakomeye kuri bo ‘muri iri joro’.

Mbere yo gusohoka mu cyumba cyaberagamo aya marushanwa, batanze impanuro kuri batandatu bakomeje mu irushanwa ‘I am the future’, bababwira kumenya guhitamo neza indirimbo baririmba, kumenya uko bakoresha indangururamajwi ku rubyiniro, kwita ku myambarire, guhuza n’abacuranzi, gutinyuka n’ibindi byinshi byongera amanota ku muhanzi. 

Akanama nkemurampaka kandi kabwiye batandatu basezerewe mu irushanwa ‘I am the future’ ko umuziki utagira umupaka,  bashishikarizwa gukomeza ‘kurera impano zibarimo’ mu buryo bwose bushoboka. Bababwiye ko kuba batsinzwe atari iherezo ry’ubuzima ahubwo ko bagakosoye aho banenzwe kugira ngo ubutaha bazaseruke neza mu kibuga.      

Yayeli wa King of God Ministries wahawe amahirwe akagaruka muri iri rushanwa ari muri batandatu bakomeje.

Akanyamuneza k’abakomeje mu irushanwa ‘I am the future’:  

Uko ari batandatu bakomeje mu irushanwa, babwiye INYARWANDA, ko bishimye gukomeza muri iki cyiciro, biha intego yo gukora ibishoboka byose umwe muri bo akazegukana miliyoni 15 Frw, uwa kabiri azegukana miliyoni 7 Frw. Bahurije ku kuba bagiye kwita ku mpanuro bahawe n’akanama nkemurampaka zo kwifashisha ku munsi wa nyuma w’irushanwa.  

Mugisha Lionel, umunyempano wishimiwe bikomeye muri iri rushanwa, ndetse abagize akanama nkemurampaka mbere y’uko bamutangaza bavuze ko ari umuhanga kandi ko akwiye gukomeza gukora umuziki uko byagenda kose. Yavuze ko uko yakiriye gukomeza muri cyiciro cya nyuma, Ati “Ndishimye cyane birandenze. Ntabwo nabyumvaga, biranejeje, birakomeye ariko birabaye.”

Yavuze ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa azita cyane kubyo yasabwe guhindura kugira ngo aziyongerere amanota. Ati “ Ni ugukora ibintu bikomeye kuri ‘final’ kugira ngo aya mafaranga uyatware ntabwo ari ibintu byoroshye. Hari ibyo nsabwa guhindura n'ibyo nzongeramo ingufu batubwiye,”   

Ngo mu byo yabwiwe n’akanama nkemurampaka n’uko amahitamo ye ku ndirimbo ari meza, ashishikarizwa gukomerezaho. Avuga kandi ko yasabwe kugumana umwimerere we mu miririmbire kugira ngo abantu bazamutandukanye n’abandi bahanzi.

Uwamahoro Janviere yari mu itsinda rimwe na Mugisha Lionel, bose bahawe amahirwe yo gukomeza. Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga budasanzwe, imyambaririe ye ishimwa na benshi kugera ku bagize akanama nkemurampaka. Yavuze ko yishimiye kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa. Ati “Mbyakiriye neza bitewe n’uko naririmbye. Numvaga mfite icyizere cy’uko ngomba gukomeza,” 

Yavuze ko agiye gukomeza imyitozo ategura umunsi wa nyuma w’irushanwa, ati  ‘Ibiri imbere nzabimenya. Ni ugupanga nkakora imyitozo myinshi nkakurikiza icyo aba-‘judges’ bambwiye kuko hari inama nyinshi bangiriye na bagenzi banjye. Kutagira ubwoba, kumenya kwambara, kumenya uko uhitamo indirimbo nziza n’ibintu byinshi,”

Niyitega Yayeli, umuririmbyi wa King of God Ministries yaririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo yaririmbye agaragaza ko yakiriye agakiza kandi ayumva neza. Judge Ian yabiteyemo urwenya, avuga ko uyu mukobwa adasanzwe atumye ku munsi w’ejo azajya mu rusengero.  

Yayeli yavuze ko yishimiye bikomeye kuba yabashije gukomeza mu irushanwa, avuga ko amahirwe yahawe yo kugarukamo byamweretse ko n’umunsi wa nyuma azitwara neza, ati “Ndishimye cyane…Narishimye cyane numva ko ari andi mahirwe mpawe yo gukora neza kandi ngakomeza kugera ku munsi wa nyuma.

Yavuze ko mu byo yabwiye n’akanama nkemurampaka harimo kwitwararika ku bijyanye n’uburyo ahuza n’abamucurangira, guhuza neza amajwi agize indirimbo, guhitamo neza indirimbo ijyanye n’ijwi rye ndetse no kwambara neza. 

Mubogora Desire, ni umusore wagaragaje ko umuziki ari impano ikwiye gushyikirwa, akanama nkemurampaka kamushimiye amahitamo ye y’indirimbo, yavuze ko yishimiye gukomeza muri iki cyiciro,  ati “Ni ibyashimisha buri muntu wese muzima, nanjye ndanezerewe. Ndizera ko n’ibindi bizagenda neza,”

Yavuze ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa yumva afite byinshi byo gukora kandi yizeye gukomeza neza. Ati “‘Nzakora byinshi nzi ko mfite byinshi muri njyewe bitarasohoka cyangwa se narashyira hanze. Ntacyo nzakura ahandi, ahubwo ibindimo ubushobozi bundimo n’ibwo nacyesha intsinzi yo ku wa Gatandatu,”

M.France, umukobwa washimwe bikomeye n’abagize akanama nkemurampaka, yanabwiye ko ageze mu mahanga yakitwara neza imbere y’abandi bahanzi b’amazi azwi. Yavuze ko yatunguwe bikomeye no kuba yakomeje muri iki cyiciro. Ati “Birantunguye cyane, ndishimye cyane. Nyine nakoranye imbaraga cyane. Binyeretse ko ibyo nakoze bimpaye umusaruro n’ukuri ndishimye cyane Imana ishimwe, » 

Avuga ko umunsi wa nyuma w’irushanwa ari akazi gakomeye kubahatana ariko kandi ngo yiteguye kwitwara neza ashyira imbaraga mu byo yasabwe kunoza. Ati « Kuwa Gatandatu ni akazi gakomeye cyane birasaba gukora cyane, birasaba kudasinzira.

« Nk’umuntu ushaka gutwara ariya mafaranga birasaba ko umuntu akora uko atigeze akora kurusha andi majonjora yabanje mbere. Rero ndatekereza kuzakora cyane nkashyiramo imbaraga kugira ngo nanjye uriya munsi nzatware igikombe, »

Yavuze ko mu byo yabwiye n’abagize akanama nkemurampaka harimo ‘kumenya guhitamo neza indirimbo ijyanye n’ijwi rye’, ‘kumenya uko yitwara ku rubyiniro’, ‘uko agaragara imbere y’abamureba’, ‘guhuza neza ibyo aririmba n’uko yitwara ku rubyiniro’,

Irushanwa ‘I am the future’ rigamije kwagura no gushyigikira impano ziri mu bafite imyaka itandukanye. Ubu, rihurije hamwe abanyempano Batandatu bahatanira Miliyoni 15 Fw, uzegukana umwanya wa kabiri azahabwa miliyoni 7 Frw. Abaritegura bavuga ko rizakomeza kubaho uko ibihe bisumburana.

AMAFOTO:


Inseko ku bitabiriye iki gitaramo.

Umuramyi Tonzi mu bagize akanama nkemurampaka k'irushanwa 'I am the future'.

Umunyamuziki Mani Martin.

Manager Alex Muyoboke [Wambaye umupira wanditseho silent Disco].

Producer David [ubanza ku ruhande rw'iburyo] wateguye amarushanwa 'I am the future'.

Abatabashije gukomeza muri iri rushanwa.

Miss Shimwa Guelda nawe yari muri iki gitaramo yizihiziwe.

">REBA HANO UKO BYARI BIMEZE HATANGAZWA BATANDATU BAKOMEJE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND