Umutoni Gisele ni umukobwa uvuka mu mujyi wa Kigali. Yatangiye kugira inzozi zo kuba Nyampinga w'u Rwanda ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye. Amaze kugerageza gukurikirana izo nzozi inshuro 2 zose bitamuhira, ubu ari i Huye ndetse ngo nibyanga ejo azaba ari i Kayonza.
Uyu mukobwa ubwo yageraga i Huye yahuye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Mu kiganiro bagiranye uyu mukobwa yatangaje aho akomora umuhate afite muri iri rushanwa. Umutoni Gisele yagize ati "Mbere nabaga mfite ubwoba ariko bwashize, bwamazwe no gusenga cyane." Yatangaje kandi ko ababyeyi be ari bo bamutera imbaraga zo gukomeza gushakisha amahirwe muri iri rushanwa.
Abajijwe ukwizera kwe aho gushingiye yatangaje ko azi neza ko ntacyo umuntu yageraho atavunitse bityo uku kuvunika kwe akaba yizeye ko aribyo bizamufasha gukabya inzozi ze. Umutoni Gisele yabwiye umunyamakuru ko bikomeje kwanga na Kayonza yewe na Kigali hose yajya kwiyamamarizayo mu rwego rwo gushaka uko yabona itike.
Umutoni Gisele yatangaje ko atuye mu Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge. Ubwo yavaga mu rugo ngo yaganiriye n'umubyeyi we wamusengeye amusaba kwizera Imana ndetse amwizeza ko Imana itakwemera ko aruhira ubusa inshuro eshatu.
Uyu mukobwa nyuma y'uko byanze i Rubavu na Musanze yagiye i Huye, Ese arakomeza?
TANGA IGITECYEREZO