Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yatinze kuyongeramo amasezerano bitewe nuko nta bushobozi bw’amafaranga ifite yo kugira ngo bubahirize ibyo bavuganye.
Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Robertinho azasoza amasezerano y’amezi
atandatu yari afite muri Rayon Sports. Gusa mbere yuko shampiyona itangira
byavuzwe ko uyu mugabo agiye kongererwa amasezerano ariko bikaba bigeze ku
munsi wa 11 wa shampiyona 2018-2019 nta kirakorwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na
Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi, Robertinho yavuze ko
ikibazo atari we wanze kongera amasezerano ahubwo ko ikipe ya Rayon Sports
ariyo kibazo kuko muri iyi minsi idafite ubushobozi bwo kuba yacyemura ikibazo
gisaba amafaranga menshi.
“Mu mupira w’amaguru hari ibintu abantu baba bagomba
gutecyerezaho neza. Ibijyanye n’amasezerano yanjye nabivuganyeho na perezida w’ikipe
kuko twaravuganye mu magambo. Abantu babyumve neza, Rayon Sports ifite ikibazo
cy’amikoro bityo rero ikibazo ntabwo ari njye. Hari ikibazo cy’amikoro muri
Rayon Sports nubwo atari njye ushinzwe kubivuga”. Robertinho
Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sporst avuga ko kuba Rayon Sporst idafite amafaranga aribyo byatumye atinda guhabwa andi masezerano
Abajijwe icyatumye Rayon Sports kugeza ubu itaratsinda
umukino ukomeye, Robertinho avuga ko mu mupira w’amaguru habaho ibihe bibi n’ibyiza
bityo ko ari gutegura ikipe kugira ngo bave mu bihe byo gutsindwa.
Ubwo Yannick Mukunzi yari agiye kwinjira mun kibuga
Rayon Sports yatangiye urugamba rw’imikino ikomeye (Derbies)
itsindwa na Mukura Victory Sport ibitego 2-1, Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu
Sport ibitego 2-1, itsindwa na APR FC ibitego 2-1 mbere yo gutsindwa na Police
FC igitego 1-0.
Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 20 mu
mikino icumi (10) imaze gukina muri shampiyona kuko ifitanye ikirarane na
Mukura Victory Sport. Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 19 mu mikino
11 imaze gukina muri shampiyona.
TANGA IGITECYEREZO