RFL
Kigali

Muvandimwe Jean Marie Vianney yasobanuye impamvu yarijijwe no gutsinda Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/12/2018 21:48
0


Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro wa Police FC yagaragaye arira nyuma y’umukino batsinzemo Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Igitego batsindiwe na Jean Paul Uwimbabazi ku munota wa 90’.



Aganira na INYARWANDA, Muvandimwe Jean Marie Vianney yavuze ko atarize kuko ababajwe n'uko Rayon Sports itsinzwe ahubwo ko ari ibyishimo afite nyuma yo kuba yari amaze imyaka itatu muri Police FC batarabasha gutsinda Rayon Sports mu mukino n’umwe.

“Wari umukino mwiza cyane. Nari maze imyaka itatu muri Police FC uyu ni uwa kane ntarabasha gutsinda Rayon Sports na rimwe. Rimwe na Rimwe yadutsindaga yadusuzuguye cyane ikanadutsinda ibitego byinshi ariko uyu munsi ndishimye kuba tubashije kuyitsinda”. Muvandimwe JMV


Abakinnyi ba Police FC bajya kureba icyo mugenzi wabo abaye

Muvandimwe Jean Marie Vianney avuga ko muri gahunda yo gutegura umukino umutoza yabanje kubabaza amateka ya mbere uko bagiye bahura na Rayon Sports ikabatsinda, nyuma ahita ababwira ko bikuramo ko yongera kubatsinda kuko ngo nta kintu ibarusha.

“Twabanje dusubira mu mateka ya mbere tubona ko tutarabasha kuyitsinda kuva nanjye nayigeramo bitarabaho. Atubwira ko dukoresha imbaraga n’ubwenge bityo ko turi buze gukora ibintu byiza kuko nta kintu baturusha”. Muvandimwe

Uyu musore ukunda kwiyita Kurzawa avuga ko aya manota atatu ayatura umutoza Albert Mphande umaze iminsi atishimye kubera kubura amanota atatu ndetse akanagitura umubyeyi we wahoraga amubaza impamvu bananirwa gutsinda ikipe ikomeye nka Rayon Sports nyamara bakora imyitozo buri munsi.

“Aya manota ndayatura umutoza wanjye kuko twari tumaze igihe tutabona intsinzi tukamubabaza cyane. Mutuye iyi ntsinzi cyo kimwe na mama umbyara kuko yajyaga ansaba kuzatsinda Rayon kugira ngo yemere ko Police FC dukomeye. Umukunzi wanjye we ni ibintu birenze kuko n’aho ari mu kazi bimugereho ko nkimutuye”. Muvandimwe


Muvandimwe JMV yicaye hasi arira

Muvandimwe yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2015-2016 ubwo yari akubutse mu ikipe ya Gicumbi FC yakiniye imyaka ibiri (2013-2015), icyo gihe yasanze iyi kipe ifite Ngirinshuti Mwemere watumye atabona ubwinyagamburiro ngo abe yakwigaragaza mu kibuga. Mbere gato y’intangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017, Mwemere yahise agana mu ikipe ya Bugesera bituma Muvandimwe abona umwanya nk’umuntu usanzwe mu ikipe n'ubwo Police FC yahise igura Ndayishimiye Celestin imukuye muri Mukura Victory Sport.


Muvandimwe JMV arize nyuma y'umunota wa 90'


Muvandimwe JMV yabanje kwishima mbere yo kurira

Mu cyiciro cya kabiri, Muvandimwe Jean Marie Vianney yakiniye ikipe ya SEC Academy yavuyemo agana muri Gicumbi FC. Akiri muri Gicumbi FC ni bwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23. Uyu musore ukoresha akaguru k’ibumoso, avuga ko mu muryango avukamo nta muntu wigeze ukina umupira w’amaguru uretse ngo umubyeyi we (se) wakiniraga umurenge wa Kacyiru dore ko ari naho avuka.



Muvandimwe JMV (12) yugarira abuza Niyonzima Olivier Sefu (21) guhita


Uwimbabazi Jean Paul (7) yatsinze igitego cy'amateka


Abakinnyi ba Police FC bishimiye amanota 3 mu buryo bukomeye

11 ba Police FC babanje mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND