RFL
Kigali

Uwimbabazi Jean Paul yafashije Police FC gutsinda Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/12/2018 20:12
0


Igitego cya Jean Paul Uwimbabazi cyo ku munota wa 90’ cyafashije Police FC kwikura kuri Rayon Sports yari imaze imyaka itanu (5) yarayigaruriye mu marushanwa yose itabasha kuyitsinda. Uwimbabazi yari yageze mu kibuga ku munota wa 54’ asimbuye Iyabivuze Osee wari wabanje mu kibuga.



Police FC yacyuye amanota atatu (3) ihita igwiza amanota 20 mu mikino icumi ya shampiyona imaze gukina kuko ifite ikirarane izakina na Mukura Victory Sport kuri ubu iri mu mikino Nyafurika ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019.






Abakinnyi ba Police FC bishimra igitego 




Muvandimwe JMV amanota atatu yamushimishije biramurenga ararira 

Muri uyu mukino, Albert Mphande yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanjemo ahura na Sunrise FC kuko Hakizimana Kevin bita Vidic wavuye muri LLB (Burundi), yakinaga umukino we wa mbere mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mitima Isaac kuko Manzi Huberto Sinceres yari afite amakarita atatu y’umuhondo. Songa Isaie yari yabanje mu kibuga mu mwanya Bahame Alafat yari amazemo iminsi.

Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakomeje uburyo bwo gukinisha abakinnyi benshi basanzwe bakina hagati mu kibuga yongeramo Mutsinzi Ange usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi.


Uwimbabazi Jean Paul amaze kureba mu izamu

Donkor Prosper Kuka , Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu na Mutsinzi Ange Jimmy bakinaga batanga umusanzu hagati mu kibuga mbere y'uko biyongeraho Mukunzi Yannick winjiye mu kibuga ku munota wa 70’ asimbuye Manishimwe Djabel.

Ibi byatumye Rayon Sports igira uburyo bwinshi bwo gutindana umupira hagati mu kibuga ariko mu kuba babona igitego bikaba ikibazo kuko Michael Sarpong na Jonathan Raphael Da Silva batahaga izamu babuze uko barirebamo kugeza ku munota wa 55’ ubwo Jonathan Raphael yasimburwaga na Mugisha Gilbert.

Igice cya mbere amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko cyane ukabona Rayon Sports irahusha ibitego byabazwe kuko Nduwayo Danny Bariteze yagiye atabara izamu rya Police FC yari arinze.

Ubwo Rayon Sports bari bamaze kugira Yannick Mukunzi ya Mugisha Gilbert mu kibuga, bahise bagira uburyo bwinshi bwo gusatira izamu ariko ubwugarizi bwa Police FC bwarimo Mitima Isaac, Hakizimana Issa, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Mpozembizi Mohammed bakomeza kwitabara kugeza ku munota wa 90’ babonye igitego.

Ubwo Albert Mphande yari amaze kubona ko Rayon Sports itangiye kumusatira, yahise akuramo Iyabivuze Osee ashyiramo na Uwimbabazi Jean Paul, Songa Isaie aha umwanya Hakizimana Kevin Pastole mu gihe Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuye Ndayisaba Hamidou. Nibwo abakinnyi ba Police FC batangiye kujya babona imipira yose bakayitanga imbere kwa Ndayishimiye Antoine Dominique, Uwimbabazi Jean Paul na Hakizimana Kevin Pastole.

Ku munota wa 90’, Mushimiyimana Mohammed yafashe umupira ahita agira vuba awuha Hakizimana Kevin Pastole wahise awutanga kwa Jean Paul Uwimbabazi ahita areba uko Bashunga Abouba ahagaze ahita amutera umupira mu ruhande yari yasizemo ubusa.


Uwimbabazi Jean Paul ubwo yari afashe umupira


Yahise aca kuri Rwatubyaye Abdoul ako kanya ahita atera ishoti



Niyonzima Olivier Sefu ashaka inzira kwa Muvandimwe JMV (12)


Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC


Niyonzima Olivier Sefu asigaye akina aca mu mpande 


Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC atembereza umupira 


Muvandimwe  JMV (12) atera umupira uva inyuma kuko Niyonzima Olivier Sefu yari yahageze

Muri uyu mukino, Peter Otema wa Police FC yahawe ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Niyonzima Olivier Sefu, Muvandimwe Jean Marie Vianney ahabwa indi azira ikosa yakoreye kuri Manishimwe Djabel mu gihe Eric Rutanga Alba wa Rayon Sports nawe yabonye ikarita y’umuhondo.



Peter Otema ahabwa ikarita y'umuhondo

Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 20 mu mikino icumi (10) imaze gukina muri shampiyona kuko ifitanye ikirarane na Mukura Victory Sport. Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 19 mu mikino 11 imaze gukina muri shampiyona.


Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Rwatubyaye Abdul 23, Manzi Thierry (C,4), Donkor Prosper Kuka 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Sarpong Michael 19, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Jonathan Raphael Da Silva 9


11 ba Police FC babanje mu kibuga

Police FC XI: Nduwayo Danny Barthez (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Mitima Isaac 23, Hakizimana Issa 5, Mushimiyimana Mohammed 10, Iyabivuze Osee 22, Eric Ngendahimana(C,24), Songa Isaie 9, Ndayisaba Hamidou 20, Peter Otema 17


Abasifuzi n'abakapiteni


Abasimbura ba Police FC

Dore uko umunsi wa 11 uteye (15h30')

Kuwa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018

-Rayon Sports 0-1 Police FC (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018

-Musanze FC vs MVS (Ntabwo uzaba)

-Amagaju FC vs Sunrise FC (Nyamagabe)

-Gicumbi FC vs Marines FC (Gicumbi)

-Kirehe FC vs Etincelles FC (Nyakarambi)

Ku Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018

-AS Kigali vs APR FC (Stade ya Kigali)

-SC Kiyovu vs AS Muhanga (Mumena Turf)

-Bugesera FC vs Espoir FC (Nyamata)


Mitima Isaac atanga umupira nyuma yo kuba amaze kubona umwanya ubanza mu kibuga


Muvandimwe Jean Marie Vianney atera umupira


Mushimiyimama Mohammed (ibumoso) na Manishimwe Djabel (iburyo)




Nduwayo Danny Bariteze yafashije Police FC cyane muri uyu mukino


Iyabivuze Osee ntabwo umukino wamubereye mwiza 100 ku ijana 



Usengimana Faustin (Ibumoso) yari yaje kureba uko Rayon Sports ihagaze


Mugisha Francois Master yari yagarutse n'ubwo atakinnnye




















Abafana ba Rayon Sports bongeye kubabazwa 


Muvandimwe JMV (Iburyo) asiganwa na Jonathan Raphael Da Silva (Ibumoso)


Peter Otema (17) na Muvandimwe JMV (12) bavira inda imwe kuri Niyonzima OLivier Sefu (21)


Michael Sarpong ntabwo yabonye amahirwe y'igitego




Abafana ba Police FC n'ubwo ari bacye bari bafashe sitade ya Kigali 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND