RFL
Kigali

One&Only Nyungwe House yiyongereye ku rutonde rwa Hoteli zifite inyenyeri eshanu mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2018 13:35
1


One&Only Nyungwe House ibarizwa muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu Burengerazuba bw’u Rwanda yahawe enyenyeri eshanu. Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018 mu muhango wabereye mu Kigali Serena Hotel.



Ni ku nshuro ya kabiri Ikigo cy’Igihugu gishizwe Iterambere mu Rwanda (RDB) gitangaza uko Hoteli zo mu Rwanda zihagaze hashingiwe ku bipimo bizigenga byo muri Afurika y’Uburasirazuba. Hoteli 19 zahawe inyenyeri eshatu, 26 zihabwa inyenyeri ebyiri, mu gihe esheshatu zahawe inyenyeri imwe .

Igenzura ryakozwe na 24 bashingiye ku isuku, serivisi, kwakira neza ababagana, n’ibindi. One&Only Nyungwe House [Nyungwe Lodge] yashyizwe ku rutonde rwa Hoteli enye zo mu Rwanda zisanzwe ziyifite zirimo Serena Hotel, Marriott Hotel Kigali ndetse na Radisson Blue Kigali, zahawe inyenyeri ya Gatanu muri Nzeri 2017. Yahize izigera kuri 57 ziri mu byiciro nka “Hotel Lodges”, “Apartmentes”, “Motels” zagenzuwe mu buryo 87.      


One&Only Nyungwe House yahawe enyenyeri eshanu/ifoto:KT

Padiri Celestin Umuyobozi wa Fatima Hotel wabonye inyenyeri enye, yatangarije INYARWANDA, ko yishimiye bikomeye urwego yagezeho, abicyesha gutanga serivisi nziza ku bakiriya. Ati “Ibyishimo birumvikana byadusabye umutima, kubera n’igikorwa gikomeye tugezeho. N’ubwo tugifite byinshi byo gukora kugira ngo dutere imbere, tugere no kunyenyeri eshanu….Ntabwo bihagije kugira inyubako nziza, muri hoteli icyangombwa ni serivisi nziza ku bakiriya kandi ugahozaho,

Yavuze ko ubwo basurwaga n’itsinda ryatanze amanota ku mahoteli hari byinshi bagiye babwirwa bagomba gushyiramo imbaraga, kandi ko babikoze. Ati “Kugeza ubu nawavuga ko ngeze aho najyaga, gusa icyo tugomba gukomeza kora ni serivisi nziza kandi yihuse,”


Jacques le Roux, Umuyobozi wa One&Only Nyungwe Lodge wahawe inyenyeri eshanu yabwiye itangazamakuru ko yishimiye urwego hoteli ye igezeho, yizeza gukomeza gutanga serivisi inoze. Ati “Ndishimye cyane….Ni umunsi mwiza kuri twe, twabonye inyenyeri ya Gatanu nka One&Only Nyungwe Lodge. Birarenze cyane, ndashimira abo dukorana bose..Tuzakomeza gutanga serivisi nziza ku bakiriya bacu,”

Yavuze ko gukorera mu Rwanda yabibonye nk’umuryango kandi ko yabyishimiye. Avuga ko kubijyanye na serivisi bagomba kubigira umwihariko ku bakiriya, kandi ko bateganya gutanga amahugurwa ku bakozi babo kugira ngo barusheho gukomeza gukora neza.

Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko iterambere ry’amahoteli rifitanye isano rya bugufi n’iterambere ry’abaturage, avuga ko biteze ko buri mwaka icyiciro cy’amahoteli n’ubukerarugendo kizajya kizamukaho 10%.  

Ati “ Iterambere ry’amahoteli rifitanye isano n’iterambere ry’Igihugu. Kubera ko mu rugendo igihugu cyacu cyifuza kugendamo muri iyi myaka iri imbere, iby’amahoteli n’ubukerarugendo. Ni icyiciro cyigaragara ko cyitezweho byinshi, cyigomba kuzamuka ku gipimo kirenze 10% buri mwaka,”

Yavuze ko mu mwaka ushize urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwinjije cyimwe cya kabiri cya miliyari, ngo hari icyizere cy’uko muri 2024 uru rwego ruzazamuka kuburyo rwakwinjiza agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

One&Only Nyungwe House ni yo yabonye enyenyeri eshanu gusa.  High Ground Villa and apartments ibarizwa mu mujyi wa Kigali, Classic Lodge ndetse na Fatima Lodge z’i Musanze, Epic Hotel & Suites y’i Nyagatare ndetse na Moriah Hill Resort y’i Karongi zahawe inyenyeri enye. Muri 2017 hasuzumwe Hoteli 51, ubu hasuzumwe 57.

Kanda hano urebe uko Hoteli zikurikirana:

AMAFOTO:

Umuhanzikazi Alyn Sano yasusurukije abitabiriye ibi birori.

Akanyamuneza kubegukanye ibihembo.

Umuyobozi wa Classic Logde[Ubanza i bumoso] wahawe inyenyeri enye.


Padiri Celestin wa Fatima Hotel wahawe inyenyeri enye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    sano kabisa yaranyemeje bika





Inyarwanda BACKGROUND