Kigali

Rubavu: P Fla na Candy Moon bazaririmba mu gitarambo cyo kumurika Album ‘Babiri Zero’ y'umuhanzi Pacifica

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/12/2018 15:49
3


Taliki 29 Ukuboza 2018, nibwo umuhanzi Pacifica azashyira hanze umuzingo we wa mbere uzaba ugizwe n'indirimbo zitandukanye aho abahanzi batandukanye barimo P Fla , Fire Stage, Candy Moon n’abandi bari mu bazamushyigikira.



Mu kiganiro cyihariye Pacifica yagiranye na INYARWANDA yagarutse ku kuba yaratangiye umuziki kera rwose dore ko ari umwe mu bahanzi bazwi mu Karere ka Rubavu badashidikanywaho na gato. Ibi rero biri mu byamuteye gutumira abahanzi bakomeye mu Rwanda mu rwego rwo guhesha agaciro umuziki we ndetse no kwagura imbibi z'umuziki w'Akarere muri rusange agira ati "Njyewe natumiye abahanzi bakomeye mu karere ka Rubavu no muri Kigali nzazana P Fla, Fire Stage na Candy Moon The Suplier  n'abandi ngendereye ku kugaragaza itandukaniro ry'umuziki wanjye, umuziki w'i Rubavu no ku rwego rw'igihugu. ‘Babiri Zero’niko nayise, abakunda kumva indirimbo zange cyane barabizi ayo mazina nayakuye ku ndirimbo zanjye 2, imwe yitwa ‘Babiri’ indi yitwa ‘Zero’ kandi zarakunzwe cyane".

Pacifica
Pacifica yiteguye kumurika Album ye ya mbere 'Babiri Zero'

Ubwo yabazwaga niba kuba yarashyize igitaramo cye ku itariki imwe na 'The Home Coming' cy'umuhanzi Shizzo w'umunyarubavu  uba muri Leta Zunze Ubumwe za America bitazabangama cyangwa ngo bifatwe nk’ihangana, yavuze ko atari ko biri  kuko buri muhanzi agira abafana be ndetse anashimangira ko umuhinzi umwe atareka guhinga ngo n'uko n'abandi bariguhinga.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko abahanzi nka Shaft , RichDoxx, Saka Bexx, Cedro Pudjadas,...bazaza kumushyigikira.'Babiri Zero' ni Album izamurikirwamo indirimbo 10 z’umuhanzi  Pacifica.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kudo6 years ago
    Shizzo yakubitiwe ahareba Inzega!
  • bizimana leo 05 @ gmail .com5 years ago
    byiza cyane
  • bizimana leo gmil 05 @ .com5 years ago
    birahagije KBS



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND