Munezero Lisa Adeline w'imyaka 19 y'amavuko, ufite impano zitandukanye akaba umwe mu bakobwa 5 bahawe amahirwe yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko impamvu yahisemo kujya kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru ari uko ari ahantu ashaka kuzandikaho igitabo kandi hahora hamuteye amatsiko.
Ubwo yibwiraga abagize Akanama Nkemurampaka, Munezero Lisa Adeline yatangaje ko afite impano zinyuranye zirimo; kubyina kinyarwanda, kwandika ibitabo no gutegurira abantu imbwirwaruhame zinyuranye.
Abakobwa batanu batorewe guserukira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019 ni Munezero Lisa Adeline, Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla na Teta Mugabo Ange Nicole.
Nyuma yo gutoranywa mu bakobwa batanu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, Munezero Lisa Adeline yabwiye itangazamakuru ko byamukoze ku mutima. Yagize ati: “Kuba nabashije gukomeza muri iki cyiciro biranshimishije kuko nahoze kera mbyifuza. Kuzamo byatewe no kuba narashakaga guteza imbere impano yo kwandika ibitabo.”
Yavuze ko akora n’ibindi bintu bijyanye n’umuco n’amateka, Miss Rwanda ikaba yamubera icyambu kimugeza ku nzozi ze zo kuzaba umwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu. Ati “Ubusanzwe nkora n’ibijyanye no guteza imbere umuco n’amateka, nifuza kuzaba umwe mu bantu bafite ikintu kinini bamariye igihugu by’umwihariko ku rubyiruko. Ahangaha rero niho muyoboro wo kumfasha kubigeraho.”
Munezero Lisa Adeline yinjiye mu kwandika ibitabo
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Munezero Lisa Adeline yadutangarije byinshi ku gitabo cya mbere ari kurangiza kwandika cyitwa "Umwana Nyamwana", kivuga ku mateka y’u Rwanda ariko cyibanda ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanahishuye ko ari umubyinnyi w’imbyino gakondo aho abyina mu Itorero ry’Umujyi wa Kigali "Indatirwabahizi".
Avuga ko yifuza kuzaba umwe mu banditsi bakomeye mu gihugu akaba yagera kure kandi agatanga umusanzu mu kwandika ibitabo, ukagira icyo umarira umuryango nyarwanda. Ati: “Nifuza kuzaba umwe mu banditsi bakomeye mu gihugu babayeho mu gihe nzaba ntakiriho ndetse n’igihe nzaba nkiriho. Niyo mpamvu naje hano kugira ngo mbisangize n’abandi".
Agaruka ku gitabo cy’amapaji mirongo itanu (50) amaze kwandika, yavuze ko gisigaje iminsi mike ngo kirangire, dore ko kucyandika no kugicapa byarangiye, igisigaye ari ukugishakira ibyangombwa maze akagishyira hanze. Yatubwiye ko iki gitabo cye yacyise “Umwana Nyamwana” kikaba gikubiyemo ubutumwa ku bana, aho abasaba kwiga amateka y’u Rwanda ntibayaharire abantu bakuru gusa.
Munezero Lisa Adeline ubwo yasobanuraga "Umwana Nyamwana" yanditse uwo ari we, yagize ati: “Umwana Nyamwana ni umwana w’umunyarwanda wese, ni umwana ufata amateka y’igihugu cye nk’inshingano ze, ni umwana wese ufite indangagaciro z’umunyarwanda, ufite icyerekezo, uzi kwifatira umwanzuro.”
Munezero Lisa Adeline yitabiriye Miss Rwanda 2019 ku itike y'Intara y'Amajyaruguru
Munezero Lisa Adeline yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019
Munezero Lisa Adeline ari mu bakobwa batanu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019
Munezero Lisa Adeline hamwe n'umunyamakuru wa Lucky Nzeyimana wari umusangiza w'amagambo
Munezero Lisa Adeline usanzwe ari umubyinnyi ukomeye yinjiye mu kwandika ibitabo