RFL
Kigali

Patrick Mutambo agiye kumurika umuzingo we mu gitaramo yatumiyemo Shining Stars, Shekinah, Arsene Tuyi, Nelson Mucyo n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2018 17:44
1


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Uwiteka, David Mutambo Patrick agiye gukora igitaramo cyo azamurikiramo umuzingo w'indirimbo ze ndetse ni nabwo azaba agaragaza bimwe mu bihangano bye bishya. Ni igitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 23/12/2018 kikazabera kuri Evangelical Restoration Church Nyarutarama kuva saa cyenda kugeza saa moya n’igice z’i



Iki gitaramo kidasanzwe gifite insanganyamatsiko igira iri muri Luka 4:18 igira iti “Umwuka w'Imana uri kuri njye wansize amavuta kugira ngo mbohore aba boshwe”. Nk’uko Patrick Mutambo yabidutangarije, yagize ati “Tugendeye kuri iyi nsanganyamatsiko y’iki gitaramo, urubyiruko ruzagira umwanya wo kwegera Imana ndetse no guhumurizwa bicyiye mu ivugabutumwa, kwiyubakamo icyizere cy'ejo hazaza bemera kwiyegurira Imana nk’uko insanganyamatsiko ya Evangelical Restoration Church y’uyu mwaka ibivuga.”

Mutambo yagize ati “Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo abandi bahanzi bahimbaza Imana basizwe amavuta nka Arsene Tuyi, Nelson Mucyo, Tijo Thierry, Shinning Stars yo muri Evangelical Restoration Church Masoro, Immensity Worshipers, Marroc Orchestra, Total Praise Worship Team, Shekinah Drama Team hamwe n’abandi.” Mutambo yongeyeho ati “Umuvugabutumwa w’umunsi azaba ari Pastor Alphonse Seruhungo na Madamu we Iribagiza Rose; ndetse muri iki giterane hazagurishwa ama CD ariho bimwe mu bihangano byanjye.” 

Patrick Mutambo

David Patrick Mutambo

Urubyiruko rwo mu Itorero ry'Ivugabutumwa n'Isanamitima mu Rwanda (Evangelic Restoration Church), Paruwasi ya Nyarutarama rukomeje igiterane cy’ububyutse n’ivugabutumwa. Aho urubyiruko rusabwa kuba igitambo gishimwa n’Imana kandi rugatumbira Yesu Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Patrick Mutambo

Igitaramo Patrick Mutambo yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Imana niyo ibasha guhinfura





Inyarwanda BACKGROUND