Izina Coma ni rimwe mu mayobera yo mu buvuzi atangaje kuko mu myaka myinshi ishize babifataga nko gupfa, ariko ubu hari amahirwe menshi ko umuntu uri muri coma yongera akagaruka mu buzima
Igihe umuntu ageramo agata ubwenge ndetse n’ubushobozi bwo kumva no kumenya ibimukikije nibyo bavuga ngo umuntu ari muri coma. Coma rero ni ugutakaza ubwenge no kubura ubushobozi bwo kugira icyo wimarira. Nubwo umuntu aba ameze gutyo ntabwo aba yapfuye kuko ibice bimwe by’umubiri biba bigikora.
Umurwayi
aba asa n’usinziriye ndetse rwose yasinziriye ubuticura kuko ibice byombi
by’ubwonko biba byazimye byose bidakora. Ibihe umuntu amara muri coma biratandukanye
cyane ko hari abamaramo amasaha n’abamaramo imyaka gusa uko umuntu atinda
gukanguka niko amahirwe yo kongera kubaho agenda ayoyoka. Coma bayipima
hifashishijwe icyuma cya Glascow, kugarura akenge uvuye kuri coma byemezwa n’ibyiciro
bitatu: Gufungura amaso, Kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri no kubasha kongera
kuvuga.
Umuntu uri muri Coma ntashobora kubaho umwanya munini atabonye
ubutabazi bwihuse kugirango afashwe kongererwa amazi mu mubiri, kugaburirwa, gufashwa
guhumeka neza no gufasha umutima gukomeza gutera ngo ukwirakwize amaraso mu
mubiri no kurindwa ngo uruhu rwe rudatangira kwangirika kubera ko uburemere bye
buhita buhagarara hamwe kuko aba atakinyeganyega nibyiza ko azajya ahindukizwa.
Igihe umuntu amara muri
Coma kiba kigufi cyangwa kirekire bitewe n’icyamuteye kuyigwamo ariko muri
rusange birakira, kugwa muri Coma bishobora guterwa no guhumana ( Kurogwa) ku burwo
bwinshi ( Imiti, cyangwa andi marozi) ndetse n’ihungabana rikabije cyangwa
kwangirika k’udutsi two mu bwonko bitewe no kwikanga cyane k’ubwonko.Urugero:
Impanuka yo mu muhanda.
Coma
ibarwa mu byiciro bine:
Icyiro cya mbere:
Itangira rya Coma
ni igihe umurwayi aba agishobora kuvuga amagambo make ario agoye kuyumva no
kuyasobanukirwa ndetse aba akibasha no kugaragaza ibimenyetso ko arimo kubabara.
Icyiciro cya kabiri:
Coma yoroheje ni
igihe ubona umurwayi atacyumva rwose niyo wamukora gute ndetse niyo wamukanda
cyane ntakimenyetso na kimwe ubona ko ababara, gusa nanone ntakimenyetso na
kimwe cyo gutakaza ubwenge aba aragaragaza.
Icyiciro cya gatatu:
Coma nyirizina ni
igihe umuntu takaza ubwenge ahubwo ugatangira kubona yigorora muburyo atitegeka
ndetse bisa nkaho arimo kubabara ariko kandi nubundi atumva icyo wakora cyose.
Icyiro cya kane: Coma
ikabije ni igihe
noneho umurwayi aba ntakintu nakimwe akora mbese atakinyeganyega nibwo bavuga
ko ubwonko bwahagaze burundu cga bwapfuye, nibwo no guhumeka bihagarara
bigasako bamufasha guhumeka ( Kumushyira kuri Bombone) ndetse ntakumva no
kubona nabusa.
Kubera
ikoranabunga mubuvuzi ubu abaganga bashobora kupima uko Coma ihaga hifashishijwe
icyuma gipima ibimenyetso by’amashyanyarazi bitanwa n’ubwonko bita électro-encéphalogramme
ninacyo gituma hatahurwa impamvu nyamukuru yateye iyo coma.
Src: sante-medecine.journaldesfemmes.fr
TANGA IGITECYEREZO