RFL
Kigali

Wari uzi ko: mu myaka irenga 2 Jose Mourinho yamaze i Manchester yiberaga muri hoteli ndetse agakunda gufatira amafunguro mu cyumba cye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/12/2018 13:05
0


Ku bakunzi ba ruhago inkuru ubu iri kuvugwa cyane ni iyirukanwa ry’umutoza Jose Mourinho muri Manchester United. Mu gihe benshi mu bafana b’iyi kipe bishimiye ukwirukanwa kwe, uyu mugabo we yasezeye hoteli yari amazemo imyaka irenga 2 acumbitsemo ntacyo yishisha.



José Mário dos Santos Mourinho Félix ni umugabo w’imyaka 55 ukomoka muri Portugal wagiye atoza amakipe y’ibikomerezwa nka Manchester United yamwirukanye ku munsi w’ejo, Chelsea, Real Madrid, Intel Milan, FC Barcelona, FC Porto hamwe n’indi mirimo itandukanye mu mupira w’amaguru. Uyu mugabo ari kugarukwaho cyane benshi bavuga ko yari agiye kugusha ikipe ya Manchester United, ni mu gihe itangazamakuru ryo mu bwongereza ryo rivuga ko ibijya gushya bibanza bigashyuha biturutse ku kuba uyu mugabo atarigeze ashishikazwa no gusabana n’abatuye i Manchester, dore ko imyaka irenga 2 yahabaye yiberaga muri hoteli y’inyenyeri 5.

Akigera mu bwongereza bwa mbere, Mourinho yavuze amagambo atazibagirana yivuga ibigwi ati “Ntimuvuge ko nirata gusa ni intwari muri shampiyona y’Uburayi kandi ndi umuntu udasanzwe.” Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru aje gutoza Chelsea bwa mbere muri 2004. Nyuma yaho yahiriwe n’akazi ke, dore ko amakipe yagiye atoza yagiye yegukana ibikombe bikomeye bitandukanye.

Image result for josé mourinho in man u uniform

Jose Mourinho yirukanwe amaze imyaka ibiri n'igice atoza Manchester United

Uyu mugabo kandi ngo niwe wadukanye ubusirimu mu batoza ku bibuga, dore ko ngo yahoraga yambaye iimyenda ihenze ndetse agaragara neza cyane ab’igitsina gore bakabimukundira cyane. Ubu busirimu bwe kandi bwajyanaga n’uko Mourinho atakundaga gusabana n’abantu benshi cyane, dore ko ngo mu myaka ibiri n’amezi 7 yamaze muri Manchester atigeze ashishikazwa no kubaho ubuzima busanzwe, ngo amenyane n’abafana, ajye mu tubari yahuriramo n’abaturage cyangwa n’ibindi bijyanye no gusabana.

Mourinho ngo yiberaga muri Hoteli yishyura amapawundi 600 buri joro, ni ukuvuga 678,000Rwf. Ni hoteli y’inyenyeri 5 ihenze kandi ikunze gucumbikamo abantu b’ibyamamare iyo baje mu mujyi wa Manchester. Uretse gucumbika muri hoteli, Mourinho ngo ntiyakundaga kumanuka ngo ave mu cyumba cye abe yajya kurira ahabugenewe muri hoteli aho yahurira n’abandi bantu batandukanye. Ngo akenshi ibiryo byamusangaga mu cyumba cyangwa se akabipfunyika (takeaway).

Iyo habaga ari mu minsi adafite akazi, Mourinho yahitaga yerekeza mu mujyi wa London ahatuye umugore we n’abana be babiri. Uku kudakunda kwisanzura no gusabana n’abatuye I Manchester biri mu byatumye benshi bamubona nk’umwirasi ndetse bakaba banatekereza ko ibyo gutoza Manchester igihe kigufi yaba yari abizi ko bishoboka bikaba ari byo byamubujije gukodesha aho gutura cyangwa kugura inzu yo guturamo nk’uko yahoraga abisabwa n’abayobozi b’ikipe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND