Ubwoko 7 bw’abakobwa abagabo bagendera kure cyane mu rukundo

Urukundo - 17/12/2018 5:56 PM
Share:
Ubwoko 7 bw’abakobwa abagabo bagendera kure cyane mu rukundo

Mu gihe hari abagore bakundwa cyane n’abagabo, hari n’abandi babatera ubwoba bakanabahunga cyane kuko birinda icyabahuza cyose.

Igisa n’igitangaje ni uko usanga bamwe mu bagore bakora ibyo bazi ko ari ukwigira abahamye nyamara batzi ko bari kwegeza hirya abagabo kuko bituma babatinya kurushaho. Abagore bameze batya nibo batinywa cyane n’abagabo;

1.Abakunda amafaranga

Abagabo benshi, cyane cyane abakiri bato batinya abakobwa bazwi nk’abakuzi b’ibyinyo. Kuba umukobwa yaba akunda amafaranga cyane rero bitera abagabo ubwoba ko yaba ari umukunzi bityo bakamuhunga.

2.Bagoye kubegera

Kuba uw’igitinyiro ni byiza binatuma hari abatakumenyera, ariko iyo bikabije ugasanga abantu batinya no kukwegera, uba utaba inshuti byoroshye, ibi rero bituma abagabo bagutinya ndetse bakanaguhunga cyane.

3.Abavugaguzwa

Ubundi kimwe mu byo abakobwa bazwiho habamo kuvuga amagambo menshi n’ubwo atari bose. Rero umukobwa utakibikira ibanga akavuga ibintu byose abwira bose abasore bamugendera kure.

4.Aboroshye cyane kubabona

Hari abakobwa usanga biba byoroshye ko umuhungu wese wamushaka yamubona, abo bakobwa bakundwa n’abasore bafite intego yo kuryamana nabo gusa kuko umuhungu ufite gahunda nzima mu rukundo ntitinyuka uwo mukobwa kuko undi muhungu wese yamutwara uko abyifuje.

5.Ingayi

Nta wukunda ingayi cyangwa indashima, ndetse ntibinakwiye rwose umuntu akwiye kunyurwa muri byinshi cyangwa bike afite. Rero umuhung amenye ko utanyurwa mukobwa, uri ingayi arakwirinda cyane kuko wajya umuhoza ku nkeke.

6.Urakazwa n’ubusa

Nk’uko ingayi abasore bazigendera kure, ni nako bigenda ku barakazwa n’ubu kuko ntibatebya icyouvuze cyose kirabarakaza n’iyo cyaba cyoroheje. Aba rero nabo abagabo barabahunga.

7.Abanenganenzi

Nta musore wakunda umukobwa utazi kwiyitaho ngo agirire isuku umubiri we. Ahubwo bakunda abakobwa batari abanenganenzi mu kwita ku ko basa kuko biranabakurura ubwabyo.

Mukowa rero niba ushaka gutera intambwe mu rukundo, ukagira umusore mubigendanamo, tandukana n’iyo myitwarire ubundi uryoherwe n’ibyiza byo gukunda ugakundwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...