Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Ina million' ahuriyemo n'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize, kuri ubu iyi ndirimbo imaze kumenyakana Safi Madiba yayishyiriyeho irushanwa ku bacuranzi babahanga bazi neza kuyicuranga ku buryo uzatsinda yakwegukana 100000frw.
Mu itangazo rimenyesha
abacuranzi bashaka guhatana Safi Madiba yashyize hanze yagize ati"Muraho
neza! Nejejwe no kumenyesha abantu bazi gucuranga gitari, ko uzacuranga neza
anaririmba "inamillion" kurusha abandi azahabwa 100 000 Rwfs
by'ishimwe ku wa 1 Mutarama,2019! Nshimiye byimazeyo Meddy k'ubuhanga bukomeye
afite mu gucuranga gitari! Ohereza video yawe kuri watsp:( +250) 788643801."
Safi Madiba yatangije irushanwa mu bacuranzi ba gitari babahanga
Aya marushanwa Safi
Madiba ayatangije nyuma y'igihe ashyize hanze iyi ndirimbo ndetse bikaba muri
gahunda yihaye yo gukora cyane umuziki nyuma yo gusera mu itsinda rya Urban
Boys. kuri ubu Safi Madiba agye kurangiza umwaka wa 2018 akoze indirimbo
zirenga zirindwi muri gahunda yihaye yo gukora Album azashyira hanze umwaka
utaha wa 2019.
REBA HANO INDIRIMBO INMILLION YA SAFI MADIBA NA HARMONIZE
TANGA IGITECYEREZO