Benshi bamwita Moshions kubera iznu y’imideli yise iri zina rikomatanyije Moses, izina yiswe n’ababyeyi, na Fashion, akazi ke ka buri munsi. Turahirwa Moses yatuganirije ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo ndetse anadusangiza ibitekerezo ku bijyanye n’ubutinganyi bukunze kuvugwa ku banyamideli.
Turahirwa Moses ni umusore w’imyaka 27, yashinze inzu y’imideli kuri ubu izwiho gukora imyenda igaragaza umuco nyarwanda. Benshi mu bakora imideli n’abanyamideli muri rusange bamureberaho, dore ko hari byinshi amaze kugeraho muri uru rugendo. Ubwo twamusuraga aho yafunguye inzu yo gukoreramo nshya mu Kiyovu, Moses yari ahugiye mu gushyira imwe mu myenda yakoze ku murongo, nk’uko biba bimeze ku muntu wese uri mu kazi ke.
Twagiranye iikiganiro kitari kigufi, dore ko hari byinshi twashakaga kumubaza ngo tumare amatsiko abataziranye na Moses byimbitse. Kimwe mu byo twamubajije, harimo niba yaba afite umukobwa bakundana. Moses avuga ko afite umukunzi ariko utazwi cyane mu itangazamakuru.
Turahirwa Moses nyiri Moshions
Ingingo ijyanye n’ubutinganyi iri mu by’ibanze twifuzaga kubaza Moses. Mu gihe hari bamwe mu bakora ibijyanye no kwerekana imideli bigeze kwemerera inyarwanda ko ubutinganyi koko buhari mu mideli, Moses we asanga abantu batagakwiye guta umwanya bibaza kuri ubu butinganyi. Moses agira ati:
Njye sinumva impamvu byagakwiye guteza induru. Ubu se naza nkakubaza ngo kuki uri umukobwa.. kuki wakoze ubukwe?..... Ibyo sinshobora kubivugaho mu buryo buri negative na rimwe kuko numva umuntu uko ateye, nta n’ubwo nkeneye kumenya ngo uri umutinganyi cyangwa nturi we… nkufata nk’uko nafata undi muntu wese…
Moses akomeza ashimangira ko buri muntu afite ubuzima bwe bwite kandi ko ntawe ukwiye kwangira undi ko batandukanye. Moses avuga ko abantu bagakwiye kureba gahunda zabo bakanashakisha ikibateza imbere bakareka kwinjira mu buzima bw’abandi.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Twahirwa Moses.
TANGA IGITECYEREZO