Nyuma yo gusanga imwe mu miti cyangwa se bumwe mu buryo bwakoreshwaga kugirango umuntu abashe kugira mu maso heza bugoye ndetse rimwe na rimwe bukababaza uruhu rwo mu maso, ubu habonetse umuti kandi woroshye wo gusiga mu maso ubundi ugaca ukubiri n’uruhu rukanyaraye ndetse rusa nabi
Ubu rero ku bantu bifuza kugira mu maso hasa neza bashobora kwifashisha urunyanya kuko rukungahaye ku ntungamubiri zibasha gukesha uruhu ndetse zikanakuraho ibiheri byo mu maso bishobora no kwiyongera umunsi ku munsi ugasanga umuntu arasa nabi kubera ibiheri byo mu maso.
Zimwe mu ntungamubiri ziba mu runyanya rero harimo vitamin A, C, E, K ndetse na B6 bifasha mu kugaburira uruhu, Bitewe n’amazi ndetse rwifitemo, urunyanya rubasha kurinda umuntu gusaza imburagihe. Aha rero ushobora kwibaza uko ushobora gukoresha urunyanya mu maso yawe.
Ufata inyanya ukazironga n’amazi meza, zamara kumuka ukazihata ubundi ukazirapa ku buryo ubonamo agasosi gafashe cyaneukavangmo agasate k’indimu ubundi ugasiga mu maso hawe bikamarahi byibura isaha imwe ukabona gukaraba mu maso.
Mu gihe ufite uruhu rukanyaraye cyangwa se ibiheri byo mu maso, ushobora gukata urunyanya ukarukatamo uduce twinshi ariko twiburungushuye ubundi ugasiga ku biheri cyangwa n’ahandi mu maso hatameze neza ukabirekeraho iminota 15, ukabikora buri munsi, iyo ubyubahirije icyumweru kijya gushira umeze neza cyane
Ku bantu bari barabuze umuti wabafasha kugira mu maso heza ndetse hazira ibiheri rero mwakoresha urunyanya nk’umuti karmano.
Src: amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO